Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Turere dutandukanye ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze barashimira byimazeyo Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda bakomeje gufatanya mu kubaka Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato (ECDs) mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ni gahunda yashyizwemo imbaraga mu kugabanya ubucucike mu mashuri no gufasha abarimu gutanga uburezi buhamye ku bana bato.
Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko kubaka za ECDs ari imwe mu ngingo z’ingenzi zigize gahunda yo kwegera abaturage kw’inzego z’umutekano, igamije gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri ndetse no gukumira ko abana bajya batangizwa mu mashuri abanza batarageza imyaka yabugenewe.
Christophe Sindikubwabo, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Murambi mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, yagize ati: “Ingo Mbonezamikurire y’abana bato zizadufasha cyane. Mu bihe byashize, ababyeyi bazanaga abana mu mashuri abanza bafite imyaka ine gusa, kandi ibyi ntibyemewe muri gahunda nshya y’uburezi. Irerero rishya twubakiwe rizafasha abana bavuye mu Tugari twa Nyanza na Karambo batagiraga irerero.”
Yakomeje ashimira inzego z’umutekano zakemuye ikibazo bahuraga na cyo mu burezi, abana bato bakaba babonye aho bazajya bahererwa ubumenyi bakiri bato.
Haran Jean Marie Vianney Nanzagahigo, Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo mu Ishuri ryisumbuye ry’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (TSS) rya Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, na we yongeyeho ko ishuri rya ECD barimo kubakirwa rije kugabanya ubucucike mu mashuri y’inshuke.
Yagize ati: “Mu mashuri y’inshuke, ubu dufite abanyeshuri 323 bagabanyije mu mashuri atatu. Iyi ni imbogamizi ikomeye kuko ibangamira ireme ry’uburezi no kubuza abarimu guha buri mwana umwanya akwiriye kubona.
Yakomeje agira ati: “Bityo rero turashimira inzego z’umutekano zifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda mu kubaka ibi byumba by’amashuri by’inyongera. Bizagabanya ubucucike kandi bifashe mu kunoza imyigishirize.”
Iyi gahunda yakozwe n’Inzego z’umutekano igamije kubaka Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato mu Turere dutandukanye turimo aka Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Nyagatare, Bugesera, Gicumbi, Nyamagabe, Rubavu na Nyabihu.
Izo Ngo Mbonezamikurire zitezweho kuzamurikirwa Leta ku wa 4 Nyakanga 2025, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza isabukuru ya 31 yo Kwibohora.