Kwibohora 31: Uko Sen. Mukabalisa yarokotse ‘Iringaniza’ akayobora Inteko Ishinga Amategeko
Uburezi

Kwibohora 31: Uko Sen. Mukabalisa yarokotse ‘Iringaniza’ akayobora Inteko Ishinga Amategeko

ZIGAMA THEONESTE

July 10, 2025

Senateri Mukabalisa Donatille yagarutse ku rugendo rwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye aho yakuriye mu Rwanda hari amacakubiri, irondakoko no guheza abo mu bwoko bw’Abatutsi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubwo benshi bahezwaga, yiyemeje kuba umuhanga no kugira ikinyabupfura kugira ngo ahangane n’uwamuvutsa amahirwe yo gukomeza amashuri ye ri byo byari bizwi nk’iringaniza ryahezaga abana bamwe mu burezi bahowe uko bavutse.

Yavuze ko arangije kwiga amashuri abanza yagize amahirwe yo kwemererwa kwiga mu mashuri yisumbuye aho wasangaga ubutegetsi bwari bwarimitse iringaniza benshi bo mu bwoko bw’Abatutsi batahabwa umwanya wo kwiga.

Yabwiye RBA ati: “Niba byari n’iringaniza njyewe navuga ko ari ihezwa, kuko iyo haza kubaho iringaniza bari gushyiraho ijanisha ry’Abahutu, Abatutsi Abatwa, na ryo bakaryubahiriza ariko ntabwo ryubahizwaga ahantu hose, haba mu mashuri no mu butegetsi.”

Yunzemo ati: “Iyo bubahiriza iryo janisha, washoboraga kubona umubare w’Abatutsi 10% bajya mu mashuri yisumbuye kandi uwo mubare ntabwo wageragaho. Washoboraga kubona 10% by’Abatutsi muri ba Burugumesitiri na ba Perefe ariko ntabwo bageragaho.”

Kugira ngo ashobore kwemererwa kwiga mu mashuri yisumbuye ni uko yaharaniye kuza mu b’imbere, aho yarinze arangiza amashuri abanza aba uwa mbere.

Yavuze ko yageze mu mwaka wa 6 yabaye uwa Gatatu kuko hari abana benshi basibira imyaka igera kuri 4 [kubera iringaniza], hanyuma baba ari bo bamurusha.

Ati: “Mbonye mbaye uwa Gatatu, nti ‘ntibishoboka ntabwo bizongera kubaho’.

Yavuze ko yaharaniye ko yaba uwa mbere kandi birangira abo bamurushaga abigaranzura.

Yakebuye urubyiruko muri iki gihe ko na rwo rukwiye kugira ukwiyemeza ngo na bo babe indashyikirwa.

Yakomeje avuga ko yagiye mu mashuri yisumbuye maze inzozi ze zo kuzavamo umuntu ukomeye zitangira gushibuka.

Urugendo rwa Hon Mukabalisa mu politiki

Ni urugendo yatangiye mu mwaka wa 2000, avuga ko icyamufashije kwinjira muri politiki ari uko mu Rwanda hari imiyoborere myiza.

Ati: “Ndavuga nti ubu noneho mfite igihugu, ibuye ryanjye uko ryaba ringana kose narizana rigafatanya n’iry’abandi Banyarwanda tukubaka Igihugu cyacu.”

Hon Mukabalisa yinjiye muri politiki  anyuze mu ishyaka PL kuri ubu abereye Perezida. Ashamangira ko mu gutanga ibitekerezo muri iryo shyaka byamufashije no kubikomeza mu Nteko Ishinga Amategeko.

Umunsi Hon Mukabalisa yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho

Yavuze ko icyo gihe ari hari ibiganiro byo mu rugwiro, aho hashyirwagaho inzego zitandukanye, n’uburyo Abanyarwanda bakwihitiramo ubuyobozi bubabereye.

Senateri Mukabarisa Donatille, umwe mu bagize Sena y’u Rwanda, yahishuye ukuntu we na bagenzi be bahanganye n’amategeko yakandimizaga umugore baharanira ko avugurwa, ibyatumye abagore na bo babona ijambo mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “Iki gihugu cyari gifite imiyoborere mibi, ubutegetsi bw’igitugu, bwarangwaga n’iheza. Kugira ngo ibyo bibazo bikemurwe hari abafashe intwaro kugira barandure ibyo bibazo byaranze amateka y’Igihugu cyacu.”

Yikije ku mateka ye yakuriyemo, aho yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, avuga ko ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside bwari bwaraciriye Abatutsi bakomeza guhohoterwa abandi bakicwa.

Yumvikanishije ko nyuma y’aho Jenoside ihagaritswe mu 1994, hamaze kujyaho Inteko Ishinga Amategeko yabaye umwe mu bagore bake binjiyemo, kubera ko yabonaga aamategeko yari yarashyizweho yakandamizaga cyane umugore afatanya n’abandi mu ntumwa za rubanda kuyavugurura.

Yagize ati: “Kuba ibintu byakorwa neza kandi bigatanga umusaruro, kandi bikagera ku bo bigenewe ni cyo kintu numvaga mfite muri njyewe.

Ubutegetsi bubi buriya bwari bwarakandimije abagore binyuze no mu mategeko, rwose byanditse! Bakavuga ngo umugore ntafite uburenzira ubu n’ubu, ntafite ubwo gufungura konti muri banki cyangwa gukora ubucuruzi atabiherewe uburenganzira n’umugabo.”

Icyakora muri uko guharanira ko ayo mategeko abangamye yavugururwa yavuze ko hari imyumvire y’uko bamwe batumvaga ko umugore na we ashoboye.

Ati: “Hari ikibazo ku burenganzira bw’umugore n’umugabo niba tuvuga ngo iki gihugu kizubakwa n’amaboko y’abana barwo, n’ubwenge n’umutima, ibyo byose bizakorwa ntawe uhejwe.”

Mukabalisa yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 1960, aba umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza Kigenga ya Kigali ULK.

Yakoreye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, (OMS) akorera n’ishami ry’uyu muryango rishinzwe iterambere (UNDP) mu gihe cy’imyaka 16.

Mu Ukwakira 2003, Mukabalisa yatorewe kuba Umudepite, aba muri uyu mwanya kugeza mu 2008. Kuva mu 2011 kugeza mu 2013, yabaye Umusenateri.

Mu 2013, yagarutse mu Mutwe w’Abadepite, awuyobora kugeza mu 2024, ubwo habaga amatora y’abawugize. Ntabwo yongeye kwiyamamaza kuko yamaze manda ebyiri ayobora.

Mukabalisa ni Perezida w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) ryashinzwe tariki ya 14 Nyakanga 1991.

Tariki ya 19 Nzeri 2024 yatorewe kuba Umusenateri uhagarariye ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA