Buri tariki 7 Mata buri mwaka, u Rwanda n’inshuti zarwo bibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iki Cyumweru hakaba hatangijwe igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye bavuye mu bihugu bitandukanye bifitanye ubushut n’u Rwanda aho ibyinshi byanagize uruhare ntagereranywa mu kongera kwiyubaka mu myaka 30 ishize.
Uretse imbwirwaruhame n’ubuhamya byatambutse muri iki gikorwa, hari n’abahanzi batandukanye bagiye basimburana mu ndirimbo zo kwibuka no gukomeza Abanyarwanda.
Imvaho Nshya yabateguriye uko ibihangano byasimburanywe muri icyo gikorwa ndetse n’ubutumwa byatangaga.
Mu bahanzi bahumurije u Rwanda n’Abanyarwanda harimo Alyn Sano na Nely Ngabo mu ndirimbo yitwa Batuye Imitima Tugutuye, imaze imyaka ine igiye ahagaragara, ikubiyemo amagambo ahumuriza u Rwanda, avuga ko nubwo abana barwo rwavukijwe batagaruka ukundi ariko batuye mu mitima y’abarutuye.
Mirasano na Bukuru baririmbye indirimbo Ibuka Ntuzibagirwe na Gato ya Nyiranyamibwa Suzana ndetse na Ihorere Rwanda ya Masamba Intore, yafatanyije n’abahanzi batandukanye, izo ndirimbo zombi zitanga icyizere ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, kandi ko imbere heza hategereje u Rwanda n’Abanyarwanda.
Abarimo Alyne Sano, Nel Ngabo, Mani Martin na Ruti Joel basubiyemo indirimbo ya Rugamba Sipiriyani yitwa Urukundo, izwi nka “Murumve Twana Twanjye”, mu rwego rwo kwibutsa Abanyarwanda ko urukundo ari wo murage bagomba kubakiraho mu guhashya umwanzi.
Urubyiruko rutandukanye rw’ababyinnyi bagaragaje umukino werekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe, ndetse n’uko ubuzima bwo kwiyubaka mu myaka 30 ishize bwagenze, bagaragaza ko ubu mu gihugu hari amahoro kandi Abanyarwanda bakataje mu iterambere.
Mu gusoza, Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukuralinda yashimiye abitabiriye n’abahanzi muri rusange, avuga ko kuba abahanzi bagaragaje uruhare rwabo ari icyemeza ko ubuzima bwagarutse mu gihugu.
Icyumweru cyo kwibuka cyatangijwe hacyanwa urumuri rw’icyizere, igikorwa cyakomereje kuri BK Arena ahari hateraniye abashyitsi baturutse hirya no hino mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda baje kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.