Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga bafatanyije Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuhango wo kwibuka wabereye i Juba ku wa 7 Mata 2026, aho wahurije hamwe ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), abayobozi ba Loni, Abayobozi mu nzego za Leta muri icyo gihugu n’abandi.
Ukaba warabaye umwanya wo guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside, no kuzirikana amasomo amateka mabi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Joseph Rutabana yamaganye abakomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba imiryango mpuzamahanga gufata inshingano zikomeye abakoze Jenoside bakabiryozwa kandi bakagezwa imbere y’ubutabera. Yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwaranzwe n’amateka mabi ariko Abanyarwanda bahisemo ubumwe aho gushyira imbere amoko.
Amb. Rutabana yavuze ko kuba harafashwe ingamba zo gukuraho indangamuntu zigaragaza amoko biri mu byatumye Abanyarwanda bongera kubaka ubumwe kandi bakubaka Igihugu. Ku ruhande rwa Sudani y’Epfo yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasaderi Jimmy Gama yavuze ko Jenoside ari isomo rikomeye kuri Sudani y’Epfo, ashimira bidasanzwe ibyo u Rwanda rwagezeho, ruvuye mu bihe by’umwijima, rukaba igihugu cyunze ubumwe n’imbaraga zo kwiyubaka. Abatanze ibiganiro bashimangiye akamaro ko kwibuka no kunga ubumwe kandi ko bikwiye gukomeza kwamagana imvugo zihembera urwango.

