Kwibuka 32: Abasizi Tuyisenge na Uwingeneye barahiriye kurwanya urwango
Ibyamamare

Kwibuka 32: Abasizi Tuyisenge na Uwingeneye barahiriye kurwanya urwango

MUTETERAZINA SHIFAH

April 9, 2026

Umusizi Tuyienge Olivier yahuje imbaraga na Uwingeneye Jeannette bakora igisigo bise ‘Imana ya Mata’ kigaragaza uko umubano w’Abanyarwanda wari wifashe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakomeza abayirokotse banarahirira kurinda u Rwanda urwango no kubungabunga iterambere rya rwo.

Ni umuvugo Tuyisenge avuga ko ugamije kubika amateka ari yo mpamvu bagaragaje imvano ya byose aho kugira ngo bibande gusa ku kwibuka ahubwo bagasubira inyuma gato, bagaragaza uko kera Abanyarwanda batarabwirwa Imana yazanywe n’abazungu bubahanaga kandi bakanga umugayo.

Iyo Mana y’Abazungu bise Imana ya Mata ntiyabafashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bari barayiyobotse.

Aganira n’Imvaho Nshya, umusizi Tuyisenge yavuze ko icyo gisigo kigaragaza agahinda k’uwarokotse ariko kandi ukanakangurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kudaheranwa n’agahinda no guhamagarira Isi kurwanya Jenoside.

Yagize ati: “Ni umuvugo ugaragaza agahinda, kwibaza, no kwibuka ubuzima bw’abacu twabuze, ugashaka kumva no gusobanukirwa “Imana” mu gihe cy’amateka maremare y’amarira n’amaraso. Ni ijwi ry’umutima ushaka ibisobanuro, ariko unashimangira kwibuka.”

Akomeza agira ati: “Muri uwo muvugo dukangurira buri wese guharanira ukuri no kurwanya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasubira ukundi. Ni ubutumwa bw’icyizere n’ubumuntu, buhamagarira Isi yose gukomeza kwibuka no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”

Muri icyo gisigo hari aho bagira bati: “[…] Ntuzate igiti uzarinde utabaruka ucyibuka buri mwaka, ujye ukenyera unyoshe ucane urumuri uce impande n’impande wibutsa bose kwibuka abacu kuko ni igihango. Mwana wa mama wowe watwikiwe mu nsengero aho wasengeye, wasukuye aho waririye umubiri wa Kirisitu ugatungurwa no kuhabona huzuye imibiri y’abawe hora komera nzi igikomere ubitse i mutima.”

Mu gusoza icyo gisigo bagaragaza ko nubwo Abanyarwanda babaye ariko bakwiye gufata iya mbere mu kurinda ukuri kw’amateka kandi buri wese yarwana urugamba rwo gukumira Jenoside ntizasubire ukundi, ikindi kandi bikwiye ko mu kwibuka habaho no guharanira kwiyubaka banarinda u Rwanda umwanzi wese warutera banabungabunga amahoro hose.

Tuyisenge avuga bakoze igisigo bagamije kuvuga ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA