Kwibuka 32: Aline Gahongayire yise guhakana Jenoside “amayeri ya Satani”
Imibereho

Kwibuka 32: Aline Gahongayire yise guhakana Jenoside “amayeri ya Satani”

MUTETERAZINA SHIFAH

April 13, 2026

Umuramyi Aline Gahongayire yagaragaje ko kuba hari bamwe bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakanijijisha nk’abatazi amateka yayo, ari amayeri ya Satani bityo urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu kurwanya ibyo bitekerezo bibi.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere ariki 13 Mata 2026, Aline Gahongayire, yakanguriye urubyiruko rw’u Rwanda gukoresha imbaraga mu kurushaho gukundisha amahanga yose igihugu cyabo n’ibihakorerwa kuko ari inshingano zabo nk’imbaraga z’Igihugu.

Yanditse ati: “Rubyiruko dukoreshe imbuga nkoranyambaga twubaka kandi dukundisha bose iby’iwacu. Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kwijijisha ni amayeri ya Satani kandi yaratsinzwe. U Rwanda ni umurage w’Imana, tubeho neza birashoboka, Rwanda uri umunyamugisha. Twibuke twiyubaka.”

Imyaka 32 irashize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu minsi 100 igasiga hishwe abasaga Miliyoni, gusa kugeza n’ubu hakaba hakiri abayihakana, abayipfobya ari na ko hakiri n’abagifite ingengabitekerezo yayo, aho Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko bakangurirwa kurwana urugamba rwo kugaragaza ukuri kw’Amateka ya Jenoside.

Amateka agaragaza ko urubyiruko rwakoreshejwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo batorezwaga mu matsinda yahawe izina ry‘Interahamwe, nyuma kandi urubyiruko rwari mu ngabo zari iza RPA-Inkotanyi zirayihagarika zinarokora Abatutsi bicwaga ndetse zongera kubaka igihugu gishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, ibishingirwaho uyu munsi urubyiruko rushishikarizwa kurinda amateka, kuyavuga uko ari no gutuma bagenzi babo batari mu Gihugu bayabeshywa, bamenya ukuri.

Kugeza ubu urubyiruko rufite inyota yo kumenya amateka kuko imibare igaragaza ko basigaye barashishikariye kwitabira ibiganiro na gahunda zitandukanye zo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kumenya amateka y’Igihugu cyabo.

Hashingiwe ku kigereranyo giherutse gutangazwa n’Umuryango “Our Past Initiative” bagaragaje ko umubare w’urubyiruko rwitabira gahunda zo kwibuka zitegurwa n’uwo muryango wiyongereye kuko mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abitabiriye bageze ku 12,000 mu gihe mu mwaka wa 2012 ubwo batangiraga hitabiriye urubyiruko rugera kuri 200 gusa.

Uretse kuba Gahongayire ari umuramyi ukunzwe mu Rwanda no hanze yarwo  ari no mu bahanzi baririmbye indirimbo yakunze gukoreshwa mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yitwa ‘Hora Rwanda’ n’izindi.

Aline Gahongayire yibukije urubyiruko ko rukwiye kuvuga ukuri kw’amateka y’u Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA