Kwibuka 32: Bruce Melodie yiga isomo rishya, buri uko asuye Urwibutso rwa Jenoside
Ibyamamare

Kwibuka 32: Bruce Melodie yiga isomo rishya, buri uko asuye Urwibutso rwa Jenoside

MUTETERAZINA SHIFAH

April 13, 2026

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko atajya amenyera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ko uko asuye urwibutso ahakura isomo rishya kandi nk’Abanyarwanda bakwiye kumenya neza ko Jenoside itazasubira.

Ni bimwe mu byo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’itaraiki 12 Mata 2026, nyuma y’uko yari avuye gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Yanditse ati: “Buri uko dusuye urwibutso twiga isomo rishya ry’uburibwe bw’amateka yegejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri iyi nshuro ya 32 turibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi tukanazirikana inshingano yacu yo kurinda ukuri kw’amatekaka yacu.”

Akomeza akangurira Abanyarwanda bose ko bakwiye gushyira hamwe mu kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazasubira ukundi. Ati: “Dufatanyije turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside kandi dukore uko dushoboye ‘Ntibizasubire ukundi’ bibe impamo.”

Uretse Bruce Melodie abandi bajyanye gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali harimo The Ben bateganya gukorana ibitaramo bizenguruka Igihugu, Uwicyeza Pamella, Kate Bashabe, Muyoboke Alex, Kenny Mugarura, Clapton Kibonge, Ben & Chance n’abandi basanzwe bakorana n’aba bahanzi bombi.

Gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kw’ibyamamare, bifatwa nk’urugero rwiza kuko ari bamwe mu bantu bafite ijwi rigera kuri benshi kandi mu gihe gito, bakaba basabwa iteka kurikoresha mu guhamagarira abandi kwiga amateka y’u Rwanda no gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, ziri hirya no hino mu gihugu.

Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi haruhukiye imibiri y’Abatutsi basaga 250,000 bishwe bazira uko bavutse mu 1994.

Bruce Melodie, The Ben n’abakorana kenshi bikorwa by’ubuhanzi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA