Kwibuka 32: Dr. Bizimana yanenze ibihugu by’Afurika bitaburanisha abakoze Jenoside 
Ubutabera

Kwibuka 32: Dr. Bizimana yanenze ibihugu by’Afurika bitaburanisha abakoze Jenoside 

SHEMA IVAN

April 8, 2026

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko bibabaje kubona ibihugu byo muri Afurika nta na kimwe kirabasha kuburanisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babyihishemo.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside, yabaye kuri uyu wa 8 Mata 2026, yitabirwa n’abarenga 500 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, abashakashatsi, abanditsi b’ibitabo n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Yagize ati: “Kugeza uyu munsi, nyuma y’imyaka 32, nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika cyari cyacira urubanza ku butaka bwacyo umuntu n’umwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe hari impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi nyinshi zoherejwe n’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.”

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari icyaha gikomeye cya nyuma cyabaye mu kinyejana cya 20.

Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko. Ku ruhande rumwe, ni icyaha gikomeye cyabaye mu kinyejana cya 20. Ku rundi ruhande, ni yo Jenoside ya mbere yakorewe ku mugabane wa Afurika nyuma y’uko hashyizweho amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside ku wa 9 Ukuboza 1948.

Bityo rero, ifite umwanya uteye agahinda mu mateka ya Afurika kubera isura y’icyo cyaha nyuma y’uko amahanga yari yariyemeje gukumira ibyaha nk’ikibi.”

Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje agagaraza ko amahanga akomeje kurebera abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abakorana n’abayigizemo uruhare nka Leta ya DRC, itera inkunga FDLR.

Ati: “Urebye uko FDLR ifashwa ni ibintu wagereranya n’akaga kuko mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi nta gihugu cyakorana n’Aba-Nazi ngo amahanga arebere. DRC yo ikomeje gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside no gufasha FDLR, bakanabashyira mu ngabo zabo. Ibyo bigomba kwamaganwa.”

Ibarura ry’imyaka ibiri ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu guhera mu 2000, ryagaragaje ko Abatutsi 1,074,017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana hagati ya Mata na Nyakanga 1994. 

Iyo hakozwe isesengura ry’iyi mibare, bigaragara ko buri munsi hicwaga impuzantengo y’Abatutsi ibihumbi icumi na mirongo irindwi na bane (10,074).

Madamu Jeanette Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yanenze ibihugu bya Afurika bitaburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babituyemo
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah
Perezida w’Umuryango wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, na we yari yitabiriye
Umunyamabanga Mukura wa FPR-Inkontanyi, Amb Christophe Bazivamo mu bitabiriye iyi nama mpuzamahanga

AMAFOTO: Tuyisenge Olivier

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA