Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, ugaragaza ko mu myaka 30 umaze ushinzwe wageze ku ntego zatumye ushingwa; aho wafashije abarokotse Jenoside kwiyubaka ndetse ntibaheranwa n’agahinda, n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakabiryozwa.
Perezida wa IBUKA Dr. Gakwenzire Philbert mu nama Mpuzamahanga yiga ku kurwanya Jenoside yahujwe no kuzirikana imyaka 30 Umuryango IBUKA umaze ushinzwe, yagaragaje ko intego umuryango wari warihaye zagezweho binyuze mu bikorwa byawo bwite, imikoranire na Leta ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga.
Dr. Gakwenzire yagaragaje ko inteko ishinga umuryango IBUKA yateranye ku wa 13 no ku wa 14 Ukuboza 1995. Inyandiko zisoza imirimo y’iyo nteko yashyizweho umukono n’abantu 152, n’amashyirahamwe bihuje intego 16, yasoje imirimo yayo ishyiraho IBUKA yatangaje ingingo 18 zikubiye mu ntego 3 ari na zo zakomeje kuyobora ibikorwa by’uwo muryango.
Intego ya mbere yari uguteza imbere imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iya kabiri ni ukwibuka no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuyavomamo amasomo yo kubaka ejo heza, iya gatatu ni ijyanye no gushakira ubutabera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse, abayigizemo uruhare bagakurikiranwa mu nkiko.
Dr. Gakwenzira avuga ko izo ntego zagezweho ndetse ashimira Leta y’u Rwanda n’imiryango yabigezemo uruhare ngo bigerweho. Yagize ati: “Umuryango IBUKA wagiye ugera kuri izi ntego ubinyujije mu bikorwa byawo bwite, ubuvugizi, imikoranire n’inzego za Leta n’izigenga yaba mu gihugu na mpuzamahanga.”
Ashimira byimazeyo abari bagize iyo nteko ku gikorwa gikomeye bakoze mu bihe byari bigoye n’ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikiri bibisi.
Agaragaza ko gushinga IBUKA byashobotse bihereye ku mpamvu z’ingenzi zirimo; ihagarikwa rya Jenoside bikozwe n’ingabo za RPA – inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame na politiki yashyizweho nyuma ya Jenoside yahamagariye Abanyarwanda kugira uruhare mu gusana Igihugu cyari cyarasenyutse.
Gakwenzire ashima uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu guhagarika Jenoside no kudahwema kuba hafi abayirokotse n’imiryango bagiye bibumbiramo bagafashwa guhangana n’ingaruka zayo, gukira ibikomere, no gutuma IBUKA igera ku ntego zayo.
Yagize ati: ”Iyo zitaturokora uyu munsi ntawari kuba abara iyi nkuru kuko umugambi wo kurimbura Abatutsi wateguwe n’ubuyobozi bubi igihe kirekire. Imyaka 30 ishize abanyamuryango ba IBUKA ntibazibagirwa ijambo ry’Inkotanyi rigira riti ‘Humura ntugipfuye’ kimwe n’izindi mvugo zitanga ihumure n’icyizere cyo kongera kubaho.”
Dr. Gakwenzire akomeza agaragaza ko ijambo ‘Humura ntugipfuye’ ryashyigikiwe na politiki n’ingamba nziza Leta yashyizeho kuva muri Nyakanga 1994, kugeza n’ubu zigikomeje guteza imbere u Rwanda.
Mu rwego rw’imibereho myiza IBUKA ishima Leta y’u Rwanda ku nkunga yatanzwe mu burezi, mu buzima, amacumbi n’imishinga yo kwiteza imbere; ibyo bikaba byaratumye umubare munini w’abarokotse Jenoside ubasha kugendana n’abandi Banyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka no kubaka Igihugu.
Mu rwego rw’ubutabera ibuka yagize uruhare mu gushyigikira Inkiko Gacaca n’imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyireweho u Rwanda i Arusha, inagira uruhare mu gushaka abatangabuhamya no gutanga amakuru ku manza zibera mu mahanga kandi bigikomeje.
Mu rwego rwo kwibuka no gusigasira amateka hakozwe ibikorwa byinshi birimo; gushyingura imibiri y’abazize Jenoside mu cyubahiro, indirimbo zahimbwe zivuga amateka zitanga ihumure, imivugo, ibitabo, ubuhamya byose bigamije kurinda amateka, kuyasigasira, kuyakuramo isomo no gukumira Jenoside mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi.
Dr. Gakwenzire yagaragaje ko nubwo hari ibyakozwe ariko hakiri inshingano ikomeye yo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hamwe na hamwe mu Gihugu, mu Karere no ku Isi, asaba buri wese gukomeza gufasha Leta kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
