Kwibuka 32: Impamvu y’ubusitani bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Imibereho

Kwibuka 32: Impamvu y’ubusitani bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

MUTETERAZINA SHIFAH

April 11, 2026

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, hari ubusitani bumaze imyaka ine, butangijwe na Madamu Jeannette Kagame bwiswe Garden of Memory (Ubusitani bw’Urwibutso), mu Karere ka Kicukiro, hagamijwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubungabunga amateka y’u Rwanda.

Buri Tariki 11 Mata, u Rwanda rwibuka ubugwari bw’Umutwe w’Ingabo zari iz’Umuryango w’Abibumbye MUNUAR zari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda, zikomoka mu Bubiligi, zatereranye Abatutsi bagera ku bihumbi 4,000, bari bawuhungiyeho mu ishuri rya ETO-Kicukiro, Interahamwe n’ingabo za Leta yakoze Jenoside zikahabicira urubozo.

Mu bihe bitandukanye abarimo abayobozi b’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, abaharokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’inzego zitandukanye zifite uruhare mu kubika no gusobanura amateka ya Jenoside bagiye batanga ibisobanuro ku busitani bwaho binyuze mu nyandiko n’amashusho atandukanye.

Ni ubusitani bugizwe n’ibice 15 bitandukanye bifite aho bihuriye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaba ayo mu gihe cya Jenoside cyangwa nyuma yayo aho buri gice gifite ibisobanuro mu rugendo rwo kwibuka.

Ibisobanuro by’ibiti biri muri ubwo Busitani

Muri ubwo busitani hateyemo ibiti 100 bishushanya iminsi ijana Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwemo. Ni ibiti byatewe n’abayobozi bakuru batandukanye, barimo ba Ambasaderi b’Ibihugu byabo mu Rwanda, abarokotse Jenoside n’abandi.

Birimo icy’umuvumu cyatewe na Madamu Jeannette Kagame, agiherekeresha ubutumwa bugira buti “Rubyiruko bana bacu, ubu busitani bw’urwibutso bwafumbiwe n’abacu, abatangana. Twatabawe n’abacu bwite, bato batari gito. Uko butoshye tubutambagira tubibuka. Duharanire kubaka ubuzima butazima.”

Hanatewe igiti cy’Umunyinya nka kimwe mu biti bizwi mu mateka yo hambere byafashaga Abanyarwanda gukemura ibibazo byabaga bibugarije bijyanye n’uko gikura mu ishusho y’umutaka, aho abantu bashobora kugamamo izuba bakanaganira. Uwo munyinya usobanuye ko nyuma ya Jenoside ibibazo Abanyarwanda bahura na byo ari bo bagomba kubyikemurira badategereje ak’imuhana ka kandi kaza imvura ihise.

Hari nanone igiti cy’umuko cyifashishwaga mu kugarira urugo ari yo mpamvu gifite igisobanuro cy’umurinzi, cyane ko Abanyarwanda banizeraga ko kigira uruhare mu kwirukana ikibi, ari na ko kamaro gifite mu Busitani bwo Kwibuka kuko kirinda amateka y’Abanyarwanda.

Muri ubu busitani harimo igice kigizwe n’ibuye rinini ryashyizwe ku bwinjiriro mu rwego rwo kwibutsa inkomoko y’ubusitani. Ni cyo kimenyetso cyonyine cyihariye kiranga ubusitani n’umwimerere wabwo.

Ishusho iriho umugabo n’umugore

Ishusho iriho umugore n’umugabo igaragaza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bataheranwe n’agahinda aho biteje imbere

Mu rubavu rw’ubusitani ahagana hirya mu ruhande ruteganye n’aho urwibutso rwubatswe, hashyizwemo ishusho nini iriho umugabo ibumoso bwayo n’umugore iburyo. Uruhande ruriho umugabo rwitwa ‘Mpagaze’, ururiho umugore rwiswe ‘Nemye’. Iyo witegereje neza muri iyo shusho ubonamo imisozi igize u Rwanda, igasobanura abazize Jenoside n’abayirokotse no kugaragaza ko nubwo bishwe hari imiryango yashibutse.

Igisobanuro cy’ibimera bihateye

Hari ubusitani bwumye, bugizwe n’amabuye, harimo amabuye agera kuri miliyoni asobanuye umubare w’Abatutsi bishwe muri Jenoside, n’ibiti bikura mu butayu bisobanura bato batari gito, bisobanuye Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagurutse zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hafi y’ibyo bimera hashyizwemo icyumba cyagenewe gufasha abagize ihungabana, aho haba hari umukozi ubizobereyemo, mu gihe hagira ikibazo cy’ihungabana agafashirizwa muri icyo cyumba kandi agahabwa umwanya uhagije. Hanashyizwemo kandi inzira yateguriwe kugendwamo mu gihe umuntu yaba ari gutekereza ku byo amaze gusobanurirwa cyangwa ibyo yiboneye. Izengurutse ubusitani bwose.

Harimo n’ibigaragaza uko u Rwanda ruteye, imisozi, ibibaya ibishanga, ibice bitandukanye Abatutsi barokokeyemo. Harimo n’urufunzo kuko ruri mu bintu byarokoye bamwe mu Batutsi babaga bihishe ahafungishijwe ingufuri. Hashyizwemo n’ishyamba rigaragaza amashyamba yagiye yihishwamo n’Abatutsi mu gihe abicanyi batabaga bababonye, bakabasha kurokoka. Byose bigaragaza uko ibidukikije byafashije Abatutsi kurokoka.

Amasaka yarazirikanywe

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakozwe mu gihe amasaka yari agiye kwera mu bice bitandukanye by’igihugu. Igihingwa cy’amasaka cyera kizamuka cyabaye ubwihisho maze bamwe mu Batutsi bayihishemo babasha kurokoka. Hari ahagenwe guhingwamo amasaka nk’ikimenyetso cyibutsa uruhare yagize mu 1994, akarokora Abatutsi aho abantu bo bari bababaye inyamaswa.

Amasaka nk’igihingwa Abatutsi bihishemo, kikarokora abatari bake, cyahawe umwanya mu busitani

Urumuri rw’icyizere

Iyo werekeje aho urwibutso rwubatse, ugera ku gishushanyo kinini kigaragaza urumuri rw’icyizere, urumuri rw’ubuzima rutazima rukozwe mu cyuma, rukaba rugaragaza ko Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazahora bibukwa iteka kandi rukanagaragaza ubutumwa bw’icyizere cyo kubaho nyuma y’ibihe by’umwijima banyuzemo.

Ubwo busitani bwatashywe mu 2022, bukaba bwarahatewe mu buryo bwo kurinda amateka, kwereka abavutse nyuma ya Jenoside amateka nyayo, no gufasha abahorokokeye kubona ahantu hatekanye ho Kwibukira ababo bahashyinguye.

Harimo urumuri rw’ubuzima butazima rukoze mu cyuma
Hashyizwemo amabuye 100 asobanura iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakozwemo ndetse n’andi asaga 1,000,000 agaragaza umubare w’abishwe bose muri Jenoside
Ibuye rigaragaza umwimerere w’ubusitani rikanasobanura ko Abatutsi bazize Jenoside bazahora bibukwa
Urufunzo rugaragaza kwihangana kw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Hari ahakwakirirwa abasaga ibihumbi bitanu mu gihe abantu benshi baje kuhibukira
Hatewemo ibiti bitandukanye bisobanura ubuzima kurindwa no kudaheranwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA