Umuhanzi Intore Massamba yakoze indirimbo ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batarashobora gukira ibikomere, abagira inama y’uko bakira anakangurira Abanyarwanda kubakomeza no kubahumuriza.
Uyu muhanzi wakunze gukoresha inganzo ye atanga umusanzu mu byakubaka umuryango mugari w’Abanyarwanda yakoze indirimbo yuje inama z’uko abantu bakwiye kubana neza bakomezanya. Muri iyo ndirimbo yagize ati: “Muvandimwe umva inama nkugira burya umutwe umwe ntiwigira inama, ntukihebe mama ibyiza biri imbere, Kwiyanga no kutiyitaho kubona iby’Isi nkaho ntacyo bimaze, si wo muti na gato ahubwo nimwegere abajyanama babafashe kuva mu bwigunge […].
Muri iyo ndirimbo kandi Massamba akomeza asengera abafite imitima yatentebutse asaba Imana kubaba hafi no kubakomeza no kubaha amahoro y’umutima. Agira ati: “Umva amasengesho y’abagukunda bagusaba ngo utabare abawe bahundagazeho ibishashi by’ubuzima bagire umunezero bagire amahoro.”
Iyo ndirimbo isoza Massamba yibukije ko Kwibuka atari iby’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gusa, kandi kuba bahungabana byumvikana ahubwo badakwiye gutereranwa bityo abantu bose bakwiye kubaba hafi.
Ati: “Ntimukababone ngo mubatere utwatsi ahubwo mubegere mubafashe ni abana b’u Rwanda bahuye n’ibyago ni ukuri bahuye n’amahano, hariho abakorewe ibyamfura mbi, nimuze mama tubafashe, tubafashe gusubira ibuntu maze basusuruke baseke […]
Ubuhanzi ni bumwe mu buryo butambutswamo ubutumwa bukagera ku bantu benshi kandi vuba, ari yo mpamvu iyo umuhanzi akoze igihangano gihumuriza mu gihe cyo Kwibuka aba atanze umusanzu we ari yo mpamvu abahanzi benshi bahamagarirwa kudaceceka.
Kuri uyu wa 7 Mata 2026, u Rwanda n’Isi bizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho muri uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti ‘Twibuke twiyubaka’.
