Kwibuka 32: Inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Politiki

Kwibuka 32: Inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Imvaho Nshya

April 7, 2026

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique (RSF-5), inzego z’umutekano z’iki gihugu, abayobozi ba Leta ndetse n’abahagarariye Sosiyete ya TotalEnergies, bifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 7 Mata 2026, cyitabirwa n’abayobozi barimo Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Mozambique (FADM), Brig Gen Tomás Mponha, Bwana Savio uhagarariye TotalEnergies GP, hamwe n’abayobozi b’amadini atandukanye batuye mu Karere ka Mocímboa da Praia.

Umuyobozi w’ Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (JTFC), Brig Gen CM Mujuni, yagaragaje akamaro ko kwibuka, avuga ko ari umwanya wo kwibutsa abantu bose kurwanya no gukumira icyatuma Jenoside yongera kubaho. Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ingengabitekerezo y’amacakubiri yashibutse ku ngaruka z’ubukoloni n’imiyoborere mibi yakurikiyeho mu Rwanda.

Politiki z’amacakubiri zatumye hicwa Abatutsi barenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa, mu gihe amahanga yareberaga. Yanagaragaje ko iyo hatabaho ubutabazi bw’Ingabo za RPA, n’abarokotse na bo baba barishwe. Brig Gen Mujuni yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kubaka ubumwe n’amahoro no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Mu izina ry’intumwa za Mozambique, Brig Gen Tomás Mponha yavuze ko amateka y’u Rwanda, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atanga amasomo akomeye kuri Mozambique by’umwihariko no ku Isi muri rusange.

Yanashimiye ubwitange bwagize uruhare mu guhagarika Jenoside, anashima uruhare Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugira mu kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Icyo gikowa cyasojwe no gukurikira ubutumwa bukomeye bwibutsa akamaro ko kwibuka, ubumwe n’ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano, bwatanzwe na Perezida Paul Kagame.

Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Brig Gen CM Mujuni yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kwibutsa abantu bose kurwanya no gukumira icyatuma Jenoside yongera kubaho

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA