Kwibuka 32: Ishyaka PL ryiyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Kwibuka 32: Ishyaka PL ryiyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

KAMALIZA AGNES

April 7, 2026

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) ryatangaje ko ryifatanyije n’Abanyarwanda bose, by’umwihariko abarokotse Jenoside kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorwe Abatutsi, ndetse rishimangira ko ritazahwema guhangana n’abayipfobya n’abayihakana.

Mu butumwa bwashyizwe hanze n’iryo shyaka kuri uyu wa 07 Mata, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, PL yagaragaje ko amateka u Rwanda rwanyuzemo nubwo ashariririye ariko atazigera yibagirana kandi bazaharanira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Perezida w’Ishyaka PL, Mukabalisa Donatille yagaragaje ko Kwibuka byongerera imbaraga abazima zo gutera intambwe yo kubaho no kusa icyivi abagiye bari baratangiye, kugira ngo urumuri rw’icyizere n’ubudaheranwa rutazigera ruzima mu Banyarwanda uko ibihe bizagenda bisimburana, kandi ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari yo ntego.

Mukabalisa yagize ati: “Ishyaka PL ntirizahwema guhangana n’abahakana, n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abafite ingengabitekerezo yayo. Rizakomeza kandi gushishikariza Abanyarwanda bose gufatana urunana no gushyira hamwe muri byose kuko ubumwe ari yo nkingi ya mwamba yo kubaka u Rwanda.”

Yagaragaje ko ayo mateka akwiye kuba isoko y’imbaraga zo kubaho kandi neza kugira ngo hakomeze guheshwa ishema n’icyubahiro abo u Rwanda ruhora rwibuka.

Mukabalisa yavuze ko Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri wese, kuko kwibuka abayiguyemo bibasubiza icyubahiro n’agaciro bavukijwe bazira ko ari Abatutsi.

Ishyaka PL kandi risaba Abayoboke baryo n’Abanyarwanda bose gukomeza kuzirikana ubutwari bw’ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zikarokora benshi.

Rishimira by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wari uyoboye izo ngabo, rigasaba urubyiruko kwigira kuri ayo mateka meza y’ubutwari bw’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.

Perezida wa PL Mukabalisa yongeyeho ko  izo ngabo zari urubyiruko  rwitanze rutizigamye, ndetse bamwe muri bo bamena amaraso yabo bagamije kurokora u Rwanda.

Ishyaka PL kandi rishishikariza buri muyoboke waryo n’Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza gukorera Igihugu kugira ngo kizagere ku ntego cyiyemeje mu cyerekezo 2050.

Rigaragaza ko rizakomeza gushyigikira no gushishikariza Abanyarwanda ubumwe n’ubudaherwanwa, hashimangirwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, baharanira ko Jonoside itazongera kubaho ukundi ndetse bagafatanya n’abandi gutanga ibitekerezo byubaka u Rwanda no kugira uruhare mu miyoborere myiza, imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere rirambye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA