Kwibuka 32: Jose Chameleone yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Mahanga

Kwibuka 32: Jose Chameleone yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

MUTETERAZINA SHIFAH

April 8, 2026

Umuhanzi ukomoka muri Uganda Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone, yifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aboneraho guhumuriza no gukomeza abayirokotse.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 08 Mata 2026, Chemeleone yasangije abamukurikira kimwe mu birango byemejwe byo kwibuka byemejwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) agaragaza ko yafatanyije n’Abanyarwanda.

Jose Chameleone udasiba kuvuga ko akunda u Rwanda n’Abanyarwanda, yatanze ubutumwa bw’ihumure avuga ko ari kumwe n’u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka.

Yanditse ati: “Mpagararanye n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, duha agaciro ubudaheranwa bw’Abarokotse kandi tubakomeza. Ntibizongera ukundi.”

Ubwo aheruka mu Rwanda Jose Chameleone yagaragaje ko akunda Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko yakoze akazi katoroshye harimo no guteza imbere igihugu nk’u Rwanda cyari kivuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe yagize ati: “Icyo navuga ku Rwanda, ni uko rurimo gutera imbere byihuse, reba Igihugu cyanyu, u Rwanda rurimo gutera imbere cyane, ibintu byiza cyane. Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame, warakoze nyakubahwa gushyira iki gihugu ku rwego rwo hejuru kiriho, Imana iguhe umugisha, ihe umugisha Abanyarwanda kandi njye ubwanjye ndagukunda.”

Uyu muhanzi yagiye avuga kenshi ko yabaye mu Rwanda mu bihe bitandukanye byo kubaka umuziki we ariko iterambere ry’u Rwanda rigaragaza akazi katoroshye Guverinoma y’u Rwanda yashyize mu kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda batekanye basa neza kandi bishimye.

Jose Chameleone aheruka mu Rwanda muri Gicurasi 2025, ubwo yari yitabiriye igitaramo yakoze muri Kigali Universe cyo gushimira Abakunzi be bo mu Rwanda kubwo kuba bari barabanye na we mu bihe by’uburrwayi yaherukaga kugira mu mpera za 2024.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA