Kuri uyu wa 13 Mata 2026, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwifatanije n’ubuyobozi bwa Ibuka muri aka Karere ndetse n’abaturage gikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakajugunywa mu mugezi w’Umuvumba.
Iki gikorwa cyaranzwe no gushyira indabo ku mugezi w’Umuvumba ahubatswe ikimenyetso cy’amateka kiriho amazina y’abishwe bakawujugunywamo muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu kuva mu mwaka wa 1990 kugeza mu 1994.
Nyuma yo kunamira abajugunywe mu muvumba igikorwa cyo kwibuka cyakomereje ku rwibutso rwa Nyagatare rushyinguyemo abazize jenoside yakorewe abatutsi.
Mu buhamya bw’abarokotse ubu bwicanyi bavuga ko abajugunywe mu Muvumba, bagiye bicwa n’abahoze ari ingabo za Leta yari iyobowe na Perezida Habyarimana Juvenal.
Kazarwa Frank wafatiwe mu rwuri aho yari aragiye yavuze ko bagiye bafatwa bashinjwa kuba bashyigikiye Inkotanyi zari zatangije urugamba rwo kubohora Igihugu.
Ati: “Nyuma yuko ibice bya Kazaza byarimo intambara, abasirikare ba kera batangiriye Gakirage bafata Abatutsi babashinja kuba Inkotanyi.Twe twajyanye inka i Rugarama muri Rwempasha aho twaragiraga baza kudufata batwuriza imodoka zabo bajya kuturoha mu muvumba.”
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyagatare Bizimana Jeam de Dieu, yashimiye ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zafashije mu kurokora ubuzima bw’abahigwaga.
Ati: “Uyu munsi turibuka abishwe bajugunywe mu Muvumba. Ni amateka ashaririye twanyuzemo ariko hagira abarokoka ku bw’ubwitange bw’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi. Uyu munsi abarokotse tubashimira ukwitanga bagize mu kuturokora no kunamura u Rwanda”.
Akomeza agira ati: “Dushima kandi ubufasha Leta yakomeje kuduha burimo uburezi, kubakirwa, kuvuzwa ndetse no guterwa inkunga mu mishanga itandukanye. Dukomeze kwibuka twiyubaka.”
Uyu muyobozi yasabye ko uwagira amakuru y’abandi baba barajugunywe mu muvumba yayatanga bityo na bo bakajya bibukwa mu bihe nk’ibi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry yahumurije abarokotse Jenoside abashimira umutima ukomeye bagaragaje mu kubabarira ababahemukiye.
Yagize ati: “Twibuka aya mateka kugira ngo tugire imbaraga zo gushikama ku ngamba zo gukumira ikibi no kukirwanya. Abarokotse Jenoside tubafate mu mugogongo kandi ubuyobozi bubashimira umutima w’ubutwari bagaragaje bababarira ababahemukiye. Iyi ni inzira yo kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa.”
Kugeza ubu amazina y’abamaze kumenyekana bajugunywe mu muvumba ni abantu umunani.Aba bose bakaba barishwe ku ikubitiro ubwo inkotanyi zari zigitangiza urugamba mu myaka y’i 1990.





