Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwanenze abahanzi babona igihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kigeze, bakajya gukorera ibikorwa byabo by’ubuhanzi hanze y’u Rwanda nkaho ibyo kwibuka bo bitabareba.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mata 2026 mu kiganiro yahaye RBA cyagarukaga ku byo Abanyarwanda bakwiye kwirinda no kwitwararika mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rugiye kwinjiramo.
Dr Murangira yanenze abahanzi bagaragaraye mu mwaka wa 2025, bajya mu bihugu byo hanze gukorerayo ibikorwa byabo by’ubuhanzi nkaho ibyo kwibuka bo bitabareba, avuga ko ari ubugwari. Yanenze kandi abagaragara mu bikorwa byo kwishimisha ku mbuga nkoranyambaga aho gufatanya n’abandi Banyarwanda n’Isi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994.
Ati: “Umwaka ushize, twabonye hari abateshutse bakora ibiganiro by’imbonankubone (Live) kuri TikTok, ubona ko ari ibyo kwishimisha rwose. Hari n’abahanzi bahitagamo kuva mu Gihugu bakajya gukorera ubuhanzi ahandi ni ukuri icyo ni igikorwa cy’ubugwari.”
Dr Murangira yashimangiye ko kwibuka bireba buri mu Munyarwanda wese nta n’umwe usigaye. Ati: “Kwibuka ni ibyacu twese, si iby’igice kimwe ngo wowe wumve ko niba uri icyamamare bitakureba. Ni nko gusarura imbuto twateye hanyuma twajya ku rugamba rw’ubumwe bw’Abanyarwanda ukijyendera.”
Uwo muyobozi kandi yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga ko mu gihe cy’Icyunamo, atari umwanya wo gusangiza abantu imvugo z’urwango no kuzishyigikira, abibutsa ko inzego zibishinzwe ziri maso bityo ko uzabifatirwamo azabihanirwa. Yagize ati: “Imbuga nkoranyambaga ntizabereyeho gukoreshwa ngo hakwirakwizwe ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya, guhakana ndetse n’imvugo z’urwango cyangwa zikurura amacakubiri n’ivangura. Ibyo wakora byose, aho waba uri hose bitinde bitebuke, kure waba uri hose ntabwo uzaba kure y’ukuboko k’ubutabera, kuzakugeraho byanze bikunze.”
Dr Murangira akomeza avuga ko hari n’abagwa mu mutego wo gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango, aho babukura aho bwari buri bakabusangiza abandi, na bo bagashyiraho utumenyetso twemeranya n’ibibukubiyemo, agaragaza ko bose itegeko ribahana nk’abapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko mu mwaka wose wa 2025, rwakiriye ibirego byerekeye ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya bigera kuri 483 harimo 207 byagaragaye mu minsi 100 yo kwibuka [kuva tariki ya 7 Mata kugeza tariki ya 4 Nyakanga]. Ibi birego byariyongereye kuko mu mwaka wa 2024 RIB yari yakiriye ibirego 454 by’ingengabitekerezo ya Jenoside harimo 191 byo mu minsi 100 yo kwibuka.
RIB ivuze ibi mu gihe habura amasaha make ngo u Rwanda n’Isi, bafatanye mu bikorwa byo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bizabimburirwa n’icyumweru cy’icyunamo kizatangira, tariki 7 Mata 2026 kikazageza tariki ya 13 Mata, hagakomeza iminsi 100 yo kwibuka.
