Kwibuka 32: Umukobwa wa Pst Rutayisire yasabye ababyeyi kwirinda gutoza abana urwango
Imibereho

Kwibuka 32: Umukobwa wa Pst Rutayisire yasabye ababyeyi kwirinda gutoza abana urwango

MUTETERAZINA SHIFAH

April 13, 2026

Umukobwa wa Pasiteri Antoine Rutayisire, Isimbi Deborah yahishuye ibibazo banyuzemo nk’abana nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’ibyo guhura n’abana baganirizwaga ibijyanye n’amoko n’ababyeyi babo, asaba kutabiba urwango mu bana mu rwego rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Ni bimwe mu byo yagarutseho mu mugoroba w’itariki 12 Mata 2026, mu materaniro yari yateguwe na Noble Family church bise ‘Hope Convetion’ yari agamije Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu buhamya bwe Isimbi Deborah yagaragaje ko nubwo we n’abo bavukana batigeze babona Jenoside yakorewe Abatutsi yewe ntibanasobanukirwe ariko barezwe n’abari bafite ihungabana batewe na yo gusa birinze kubigisha urwango. Yagize ati: “Iwacu habaga abantu benshi bigatuma hahora akavuyo, abana birukanka, ariko iyo icyunamo cyageraga! Na twe ubwacu twamenyaga ko tugomba kwicara hamwe kubera ko wa muntu wirukiraga, wuriraga ukabona arakureba nkaho udahari, ukabona neza neza umuntu yakonje anifubitse ku zuba.”

Yongeraho ati: “Amateka twaje kuyamenya kuko barayatuganirizaga ariko ntibatubwire bati twebwe twari iki cyangwa bariya bari kiriya ntukajye ujya hariya. Oya, ariko ngiye mu ishuri ni bwo nabimenye, ukumva umwana arakubajije ngo kubera iki ujya gukinana n’aba kanaka, wowe ntabwo mama wawe yakubujije? Ni akazi kawe bazakwica.”

Isimbi akomeza asaba ababyeyi n’abazaba bo kwigisha abana amateka ariko ntibabigishe urwango kuko amateka yo umuntu atayibagirwa kandi nta naho wayacikira ariko kubiba urwango byo byahinduka hakabaho u Rwanda ruzira urwango.

Ati: “Bibaho ihungabana rirahari kandi amateka ntabwo twayibagirwa ndetse kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano ya buri wese. Nk’ababyeyi n’uteganya kuzarera twihangane ntitubibe ingengabitekerezo y’amacakubiri.”

Ibikomere tuzabigumana kuko ntiwavuga ngo ibi bintu narabibonye ariko ndabyibagiwe ariko uburyo bumwe bwo kubaka Igihugu n’ukwiga kubana na byo, umubabaro no guhura n’ababaye ntibyashira kuko ni ko Igihugu turimo kimeze ariko ni ahacu ho kubihindura.”

Isimbi ngo ntiyari azi ko hari abantu atagomba kuvugisha yaje kubimenya ageze ku ishuri bitewe n’abana bagenzi be ababyeyi babo bigishije urwango icyakora ngo aho yakuriye yaje kumenya ko abantu bakuru babareze bari bafite ibikomere.

Isimbi Debora yasabye ababyeyi kutabiba amacakubiri mu bana

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA