Kwibuka 32: Urubyiruko rwitabira ‘Our Past Initiative’ rwavuye kuri 200 rugera ku 12.000
Uburezi

Kwibuka 32: Urubyiruko rwitabira ‘Our Past Initiative’ rwavuye kuri 200 rugera ku 12.000

MUTETERAZINA SHIFAH

April 10, 2026

Gahunda yo Kwibuka itegurwa n’Umuryango “Our Past Initiative” wavutse mu myaka 14 ishize ikomeje kwitabirwa ku bwinshi, kuko mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abitabiriye bageze ku 12.000 mu gihe mu mwaka wa 2012 bageraga kuri 200 gusa.

Iyi ntambwe ishimangira uburyo urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake n’umurava wo kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no guharanira kubaka ahazaza harwo hashingiye ku kuri n’amasomo yigiwe ku hahise.

Our Past Initiative ni Umuryango washibutse mu itsinda ry’urubyiruko rabyinaga ryitwaga “Sixty Entertainment”, rukaba rwari rugamije gufatanya na bagenzi babo kwibuka ahahise kugira ngo bubake ahazaza hatajegajega.  

Uru rubyiruko rwiganjemo urwavutse mu miryango yashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, rwakomeje guharanira ko abakiri bato barushaho gusobanukirwa amateka ndetse bagatanga n’umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda.

Uyu munsi, uretse urubyiruko rwitabira ibikorwa byo kwibuka, abamaze gufashwa n’uyu Muryango gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi barasaga 64.000.

Uyu muryango kuva washingwa umaze guhuza ibikorwa by’urubyiruko ku buryo butangaje, aho rumaze gufasha mu gusana inzu z’abatishoboye zikabakaba 65, hakusanywa miliyoni 315 z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha abatishoboye basaga 600.

Mu bufasha bwatanzwe kandi harimo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza (Miwuteli) abasaga 12.000.

Intwari Christian, Umuyobozi akaba n’uwashinze uwo Muryango, ahamya ko mu byo bishimira bamaze kugeraho harimo kuba bakomeje gufasha urubyiruko gusobabukirwa amateka y’Igihugu kuko umubare w’abitabiraga wiyongereye.

Ati: “Impamvu yo gushinga ‘Our Past’ ni uko twe nk’urubyiruko twifuzaga kwiga amateka tukayigisha n’abagenzi bacu ariko nanone tukareba icyo twamarira umuryango wacu nyarwanda.”

Akomeza avuga ko batangiye uwo Muryango nyuma yo kureba ko Inkotanyi yise ababyeyi babo zabahaye inshingano zo kububungabunga ubuzima bw’Igihugu.

Ati: “Twatangiye uru rugendo nyuma y’uko ababyeyi baduhaye inshingano nk’urubyiruko; inshingano zatangijwe n’Inkotanyi zavuze ziti ‘muhumure ntimugipfuye’.

Ababyibuka muzi ko iki gikorwa cyatangiye cyitabirwa n’urubyiruko 200 gusa none ubu dufite ibihumbi 12 birenga. Ni ibyagaciro, ntitubifata nk’imyidagaduro, si igikorwa kiduhuza ngo twinezeze ahubwo kiraduhuza tukareba inyuma aho Igihu kiva ariko nanone twiha n’intego y’aho twifuza kukiganisha nk’urubyiruko.”

Yavuze ko mu bindi bakora, bavuye ku gusana inzu utishoboye imwe mwaka ubu bavugurura hagati y’inzu esheshatu na 12, batanga amazi n’ibindi bikorwa bifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu Muryango watangiye ukorera mu Rwanda gusa ariko guhera mu mwaka ushize wa 2025 iyi gahunda yatangiye gukorwa ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yibukije urubyiruko rwitabiriye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Leta, bityo abagoreka amateka badakwiye kubayobya.

Ati: “Jenoside ntabwo yatewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana. Yatewe n’uko yari yarateguwe igashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bw’icyo gihe, icyo n’icyo bakoresha cyane cyane abahakana bavuga ko itateguwe.

Ikindi bavuga ni uko nubwo habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hanabaye iyakorewe Abahutu; ni bya bindi byo kuvuga ngo tugwe miswi twese twarishe turi bamwe kandi si byo.”

Akomeza agaragaza ko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga gufite ibishingirwaho harimo no kuba hibasirwa agace runaka k’abantu kugira ngo karimburwe

Ati: “Ni icyaha kigaragara gufite uko gikorwa aho umuntu yibasirwa kugira ngo bamurimbure bamuziza uko yavutse. Mu Rwanda, mu minsi 100 Umututsi wese yarahigwaga n’uwari ukiri muri MRND na we baramwishe, uruhinja bararwishe.

Abahutu bapfuye hari abanyapolititiki barwanyine ubwicanyi, hari abahishe Abatutsi, abasaga na bo, ni ibyo babiciraga ntabwo ari ukubera ubwoko bwabo. Kubona umuntu abigereranya agamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ubugome bw’indengakamere.”

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yaboneyeho gusaba urubyiruko kwimakaza ubumwe no kubana neza, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukebura urubyiruko bagenzi babo batarasobanukirwa neza kuko ari byo bizabafasha kubaka u Rwanda ruzira Jenoside.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe
Intwari Christian washinze Umuryango Our Past Initiative
Urubyiruko rwagaragaje amateka binyuze mu mukino, uyu yitwa Uwanyirijuru Josiane

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA