Kwibuka 32: Yarokokeye mu kigega cyuzuye amazi i Kiziguro ahiciwe Abatutsi 3,500
Imibereho

Kwibuka 32: Yarokokeye mu kigega cyuzuye amazi i Kiziguro ahiciwe Abatutsi 3,500

HITIMANA SERVAND

April 12, 2026

Ubuhamya bwa Mukakalisa Madeleine w’imyaka 70 buratangaje, kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarokokeye mu kigega cyuzuye amazi yiroshyemo asa nk’uwiyahura, ubwo hakorwaga ubwicanyi bukomeye ku Kiliziya ya Kiziguro.

Uyu mukecuru avuga ko yamaze amasaha atari make mu kigega cyuzuye amazi akaza kuvamo ari muzima, nk’uko yabigarutseho mu buhamya yatanze ku wa 11 Mata 2026, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe kuri Kiliziya ya Kiziguro ku mabwiriza ya Jean-Baptiste Gatete, Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini ya Murambi, ubu ni mu Karere ka Gatsibo.

Mukakalisa avuga ko mu gitondo cyo ku itariki ya 8 Mata 1994, ari bwo Abatutsi batangiye guhungira ku KIliziya kuko muri za segiteri zitandukanye ubwicanyi bwari bwatangiye, biringira ko bashobora gukirira ahari inzu y’Imana.

Ati: “Nge nahageze nkerewe kuko naturutse mu Murenge wa Rwankuba aho naje ncitse Burugumesitiri Gatete twari tunaturanye. Nageze aha taliki ya 10 nsanga mu Kiliziya huzuye ndetse no hanze ku kibuga kugera muri ziriya nturusu hari abantu benshi cyane. Byatangiye guca amarenga ubwo abapadiri bagendaga bakahadusiga ndetse ibimenyetso bikagaragaza ko akaga kari kutwegera.”

Avuga ko ubwo abasirikare babagotaga bagatangira kwica, ndetse n’Interahamwe zigahorahoza benshi zifashishije imihoro n’amahiri, ni bwo Mukakalisa yigiriye inama yo kwijugunya mu kigega cyuzuye amazi yamazemo amasaha arenga 10.

Ati: “Ubwo abasirikare batugotaga ndetse bagatangira kwica, Interahamwe na zo zidutema nabonye ikigega cyari inyuma ya Kiliziya ndurira mpita ninjiramo. Nabaye muri aya mazi ariko numva imiborogo hanze, ariko nkomeza kuyarerembamo nanifashisha tumwe mu twuma twarimo imbere nkaduhagararaho.”

Avuga ko ubwicanyi bwatangiye saa tatu za mugitondo bageza ku mugoroba, ndetse urwobo bari kujugunywamo rwari ruteguye bifashisha bamwe mu basore bari bahahungiye mu kujugunya imirambo mu cyobo.

Nyuma y’amasaha menshi ari muri aya mazi uyu mukecuru icyo gihe wari ufite imyaka 38, yaje kuvamo ubwo hari hatangiye kumvikana amasasu menshi muri ako gace akumva urusaku rw’abantu rutagihari.

Ati: “Nabaye mu mazi umunsi wose ndetse n’ijoro hanyuma nza kumva amasasu menshi avugira muri biriya bice ndetse abazungurukaga kuri kiriziya batangira kugabanyuka. Naje kuvamo nsanga abantu bagiye nza kumenya ko amasasu yavuga yari ahanganishije ba basirikare batwicaga ndetse n’Inkotanyi zari zigeze hafi i Kiziguro.”

Mukakalisa yakomeje guhunga ataramenya aho yerekeza kugeza ubwo yazaga guhura n’abasirikare ba RPA Inkotanyi, arokoka atyo.

Uyu mukecuru ashima ko ubu asaziye mu gihugu kitarimo amacakubiri aho gutotezwa no kwirukanswa bya buri gihe byabaye amateka.

Ati: “Navutse mu 1956. Ibyagiye biba Abatutsi bahigwa kenshi mu bihe bitandukanye narabirebaga nkanabyumva mu bice bitandukanye by’Igihugu. Imyaka ntiyashiraga ingana n’iyi tumaze Jenoside ihagaritswe hatabaye kwirukanswa no kwicwa. Nshima izi Nkotanyi zandokoye zikanashyiraho ubuyobozi buca amacakubiri tukaba twibuka ku nshuro ya 32 iyi myaka ishize nta gihunga dufite.”

Ku Kiliziya aho Mukakalisa yarokokeye mu kigega cyuzuye amazi, hari Urwibutso rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri yabasaga 20,100 irimo abari hagati ya 3,500 na 3,700 bahiciwe ndetse n’abagiye bakurwa mu bice bitandukanye mu Karere ka Gatsibo.

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ahari icyobo cyajugunywemo Abatutsi biciwe ku Kiliziya hacanywe urumuri rw’icyizere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA