Ngiruwonsanga Theoneste ukomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangungu, Komini Gafunzo, ubu ni mu Mu Murenge wa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, yatanze ubuhamya bw’ibikomeye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho avuga ko hari aho yihishe mu byatsi, interahamwe zigasiga zibitwitse, ariko akabivamo ari muzima.
Ni ubuhamya yatangiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahatangirijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ngiruwonsanga yavuze ko mbere ya Jenoside, imiryango y’Abatutsi yari ibayeho mu bwoba mu buryo bukomeye, aho mu 1964, sekuru yishwe akajugunywa mu kiyaga cya Kivu.
Na babyara ba se umubyara bari batuye ahitwa i Mururu barishwe mbere ya Jenoside gato, ubwo Perezida w’Ishyaka CDR yapfaga barasenyewe banyagwa ibyabo, bahungira muri Katedalari ya Cyangungu. Avuga ko no mu mashuri abana b’Abatutsi batotezwaga n’abanyeshuri bagenzi babo ndetse n’abarimu. Yakomeje avuga ko intandaro yo kwicwa by’indengakamere.
Mu buhamya bwe, yavuze uko tariki 7 Mata 1994 byabagendekeye iwabo. Ati: “Mu gitondo tubyutse twategaga amatwi radio, twumva ko Habyarimana yapfuye. Papa yari mwarimu ajijutse, yahamagaye abavandimwe be arabwira ati: “ikiza gikurikira kuri ibi ngibi nta kindi ni urupfu mureke duhunge.”
Ngiruwonsanga yahunganye na se, mukuru we, na murumuna we wo kwa sewabo bahungira muri Segiteri ya Mukoma. Ati: “Tugezeyo duhurira mu rusengero rwa ADPER, twasanze Abatutsi bose muri ako gace bahahungiye. Tuhageze ba nyir’urusengero ku munsi wakurikiyeho baraje baradusohora, ngo ntibashaka ko amaraso y’Abatutsi ahamenekera.”
Yakomeje avuga ko basohokanye na se wanahiciwe, akabareba mu maso, abasezeraho, arabwira ngo ni bajye guhungira kwa nyirasenge wari warashatse aho i Mukoma. Ku itariki ya 12 Mata 1994, bageze kwa nyirasenge basanga babasenyeye inzu nini, baba mu gikoni. Baharaye ijoro rimwe ku munsi ukurikiyeho Interahamwe ziza kuhabakura, zibajyana aho zari zakusanyirije abagore n’abana, abagabo bo bari bakwiye imishwaro. Ati: “Uwitwa Bahati Enock, barahamwiciye baramubaga, botsa umutima we barawurya, ngo ubwenge afite budapfa ubusa.”
Aho kuri Segiteri, Ngiruwonsanga avuga ko Interahamwe zafungiranye abantu muri segiteri zimenamo Lisansi na za Geranade, bose zirabica zirabarangiza. Babonye bikomeye bimuka aho bari bajya mu gahinga ahari urusengero rw’abadive, bigeze nka saa tanu z’amanywa Interahamwe ziraza zibwira abagore bari basigaye ko baziha abana zikajya kubaha ibiryo zari zibazaniye ariko zarabashukaga.
Ngiruwonsanga ati: “Nta biryo bari bazanye mu by’ukuri, byari amayeri yo kugira ngo abantu begerane, batoremo abana b’abahungu babice babamare. Baradusohoye, njyewe nkumva ko bazanye ibiryo koko, nange nari umwana nari mfite imyaka 14. Badushyira ku murongo, bavanamo abana b’abakobwa babasubiza ba nyina, twe batujyana ku cyobo. Twari abana bagera nko ku 120, ndabyibuka. Baturuka iruhande batema, Interahamwe yitwa Gasota yari yarambitse igiti ku mwobo, umwana yaramukururaga akamurambikaho ijosi akaritema rikagwa muri uwo mwobo.”
Ngiruwonsanga avuga ko na we ari kuri uwo murongo, yaganiriye n’urupfu arubaza niba na we agiye gupfa, nkuko yabonaga n’abandi bana bagenzi be barimo bapfa. Ati: “Nganiriza urupfu ndarubaza ngo uku ni ko ngiye gupfa? Ruransuzugura ntirwansubiza. Narihanganye, ariko Gasota, yubura amaso, yihanagura amaraso, areba muri wa murongo arambona, aravuga ngo ariko iki cyana si icyo kwa mwarimu Kageruka? Ngo urakora iki hano? Batubwiye ko so yahungiye ino, va muri uwo murongo urabanza utwereke aho so ari.”
Iyo Nterahamwe yamukuye mu bandi, akomeza atema abandi basigayemo, hanyuma indi Nterahamwe yegera uwo Gasota baravugana ntiyamenye icyo bavuganye, ihita ifata Ngiruwonsanga imujyana iwayo hari hafi aho, iramubwira ngo nashake uko asubira i Shangi kuko aho i Mukoma ubwicanyi bwari bumaze gufata indi ntera.
Ati: “Nihishe uwo munsi mu bishyimbo, hari mu gihe cy’imvura nyinshi, ku mugoroba nsubira ku rusengero kureba bagenzi banjye twagendaganaga babiri, nsanga nta kintu babatwaye, dusubira iwacu i Shangi. Kugenda na byo byari nk’urupfu kuko bararaga amarondo ku manywa na nijoro.”
Ngiruwonsanga avuga ko yakoze urugendo ruva aho i Mukoma ajya i Shangi, rw’amajoro abiri n’umunsi umwe, nyamara ubusanzwe rukorwa mu minota 30. Agezeyo, yagiye kureba se wa batisimu, hanyuma arakomanga, umugore we, aje kumukingurira amubonye ararira cyane.
Ngiruwunsenga avuga ko uwo mubyeyi yamubwiye ati: “Bari baratubwiye ko mwapfuye. Ntabwo byashoboka ko wihisha aha, kuko na so wa batisimu nakubona arakwiyicira”. Yunzemo ati: “Yanshyize mu bishyimbo arampisha, hafi y’inzira ebyiri, iyamanukaga n’iyatambikaga, ariko njye na bagenzi banjye tubona ko na ho tuzahasiga ubuzima. Dufata icyemezo cyo kujya mu ishyamba ry’umuzungu w’Umudage wageze bwa mbere mu Rwanda, i Shangi”.
Yakomeje avuga ko mu kuva aho bari bihishe birutse bagana muri iryo shyamba, ariko kubera ko bwari bwacyeye, bahasanga umwana bari baturanye arimo kuvoma mu kiyaga cya Kivu, abavugiriza induru. Ngiruwonsanga ati: “Uwo mwana avuza induru, ati mutabare mbonye Abatutsi bo kwa mwarimu Kageruka. Interahamwe zahise ziza, twinjira muri rya shyamba zituri ku mugongo, dusanga hari ahantu bari bakase ibyatsi bya pasiparumu bararunze ikirundo, tubyinjiramo. Badushatse nk’amasaha abiri batubuze. Basize ibyo byatsi twari turimo babitwitse, umwotsi udufunga umwuka, urumva imvura yari nyinshi, ntabwo umuriro watugezeho.”
Bahise berekeza i Shangi ku Kiliziya ariko banyura mu muhanda nyabagendwa. Bagiye kugerayo bagera kuri bariyeri yari iyobowe n’Interahamwe yari mwarimu yitwaga Bonavanture ari kumwe n’abandi bagenzi be, barimo kurya inyama no kunywa inzoga ari na ko basoma lisiti z’abapfuye n’abakiriho. Ati: “Tuhageze, babwira uwo mwarimu ngo dufashe aba bana b’umwarimu mugenzi wawe.” Ati “Nimubabike nimbyuka ndabica. Ndongera nganira n’urupfu, ndarubaza ngo igihe nirukankiye nkaba nari ngeze aho abandi bari, ubu aha ni ho ngiye gupfira.”
Muri icyo gitondo kubera ko hari Interahamwe zarimo kwambura inka Abatutsi bari bazihunganye kwa Padiri, abari bacunze abo bana bategereje ko ya Nterahamwe ibyuka ngo ibice, babirukaho ngo bazibacuze. Ngiruwonsanga avuga ko we na bagenzi be bahise biruka bagana ku Kiliziya bahageze abajandarume barabafata, za Nterahamwe zari zibasize zigaruka zibakurikiye zisanga babaryamishije hasi. Icyo gihe ngo byabaye ngombwa ko abo bajandarume babareka bakinjira mu Kiliziya kugira ngo bazapfire rimwe n’abandi bari bahahungiye.
Yavuze ko bagezeyo basanzeyo abantu benshi, aho basanze inzara yarabishe, abandi barakomeretse, Ngiruwonsanga ahasanga nyina, amumenyesha ko se yiciwe i Mukoma. Nyuma ngo Musenyeri yaraje atwara abapadiri bose, ahasiga Padiri umwe wabagambaniye cyane arabicisha. Ati: “Adusigira umupadiri umwe w’Imbuzakurahira witwa Mategeko Amatus [arafunzwe ubu bamukatiye igihano cya burundu], Interahamwe akazifasha gutoranya abagore bo gufata ku ngufu, n’abo zijya kwica”.
Aho bakomeza kuharwanira n’Interahamwe zabaga zije kubica zigenda zigaruka, na bo bakirwanaho bakoresheje imyase n’amabuye n’ibindi bishoboka. Babonye ko bihagazeho, Superefe wa Cyangungu, Munyengabe Theodole aza kubakoresha inama abasaba kudakomeza kurwanya Interahamwe bityo ko nibabihagarika zitazagaruka, ndetse ahitamo abanyabwenge muri bo 50 arabajyana basigara nk’abatagira umuyobozi.
Ati: “N’uwari wahunganye inkoni barayimwambura dusigarira aho. Uwo munsi wakurikiyeho haje igitero cyica nk’abantu 200, ariko haza kuza noneho icya rurangiza cy’Interahamwe yitwaga Yusufu yo mu Bugarama. Baza mu mabisi nk’atandatu nka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ku itariki 29 Mata bari bahageze. Interahamwe zambaye amakoma, zifite intwaro za gakondo, imbunda na Gerenade batwiraramo, baratwica uwo mugoroba.”
Ngiruwonsanga avuga ko we yarokowe n’aho yari ahagaze kuri Alitari hanyuma abo bishe bakamugwa hejuru ntibamenya ko ari muzima, ndetse hari n’umuntu wazimije amatara Interahamwe zigira ubwoba ko zishobora gutemana ubwazo, kubera uwo mwijima. Akomeza avuga ko yavuye aho amaraso yamwuzuyeho ku buryo uwamukuruye muri iyo mirambo yamukuruye uruhu rw’akaguru rugashishuka kubera ayo maraso.
Yagiye kwihisha mu cyumba cy’imyenda y’abapadri, hanyuma bukeye Interahamwe ziragaruka zimukuramo zimushyira hamwe n’abandi bari batarapfa zimuha umwana muto biganaga zimutegeka ko nagera ku mwobo zari zaracukuye wo gushyiramo abari biciwe mu Kiliziya, amutera icumu mu mutima hanyuma akamuhirikiramo. Bageze mu nzira, Ngiruwonsanga avuga ko yabajije uwo mwana mugenzi we niba koko aza kumwica, undi amubwira ko amwica rwose. Ngo bageze kuri icyo cyobo basanga hari kubera ubugome bukabije aho uwo bahiciraga, bamwicaga ari nka 20 bamuhuriyeho.
Uwo mwana ngo yabonye ibiri kuhabera na we agira ubwoba, Ngiruwonsanga aramucika ariruka, hanyuma nyuma abarokokeye aho baza guhungira i Nyarushishi ari na ho Ingabo za RPA Inkotanyi zamusanganye n’abandi zikabarokora. Ati: “Ahagana mu kwezi kwa munani, abasigaye batarapfa tubona Inkotanyi zirasesekaye. Dutinda kubyemera, ibyishimo biraturenga, iyo shusho ntijya imvamo. Baraje binjira mu nkambi baraduhumuriza, ngo utarapfa nta cyo akibaye.”
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye Ngiruwonsanga ageze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ndetse nyuma yo kurokoka yarakomeje, kugeza arangije kaminuza. Yarashatse kandi aranabyara. Avuga ko ubu yishimiye kuba mu gihugu kiza. Ati: “Turi amahoro turi mu gihugu cyiza. Impamvu tuvuga ubu buhamya ntabwo ari ukuzura akaboze, ni ukugira ngo abana bumve ibyo twanyuzemo. Ntabwo dukwiye kumva amabwire y’abadusenya, dukwiye kubamagana, abana bacu bakazaba mu Gihugu cyiza kizira amacakubiri.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu butumwa yatanze atangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimangiye ko nta Munyarwanda uzongera gupfa. Yagize ati: “Ku byo Theoneste yavuze, abafite uko babihakana, ngira ngo birasaba akazi gakomeye kugira ngo uhindure amateka nk’ayo y’abantu”.
Yavuze ko abo mu bihugu by’amahanga ari bo bakunze guhakana no kugoreka amateka y’u Rwanda ku mpamvu zitandukanye ariko ashimangira ko nta muntu ushobora kongera gusubiza Abanyarwanda muri Jenoside uko yaba amezi kose. Ati: “Ibihe byo birahinduka, ntawe uzongera gupfa nk’uko Theoneste yavugaga abapfuye cyangwa na we uko yapfuye… kuba ariho ni nko kuzuka. Ntawakongera gupfa kuriya.”
