Kwibuka 32: Yisanze mu Mutara ahunga agasozi abe bashiriyeho
Amakuru

Kwibuka 32: Yisanze mu Mutara ahunga agasozi abe bashiriyeho

HITIMANA SERVAND

April 10, 2026

Mukakarisa Goreth utuye mu Kagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, avuga ko yageze muri aka Karere k’Umutara ahunga agasozi kiciweho abe bose agacyurirwa ko azahingira abamwiciye bakamuhemba intica ntikize.

Mu buhamya bukakaye uyu mubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agaruka ku nzira y’akababaro yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yiciwe umuryango w’aho yashatse ndetse n’aho avuka.

Mukakarisa avuga ko mbere no mu gihe cya Jenoside yari atuye mu yahoze ari Komini Musambira, ubu ni mu Karere ka Kamonyi. Nyuma yo kurokokana ibikomere byinshi ku mubiri, ibyari bikomeye cyane ni ibikomere byo ku mutima byanatumye ahunga agasozi yari atuyeho akerekeza mu Mutara kugira ngo arebe ko yahabona umutuzo.

Avuga ko ubwo ababahigaga bari bamugezeho bamubwiye ko bamushutse ko bari bwice abana be b’abahungu gusa n’umugabo we agasigarana abakobwa babiri yari afite. Ati: “Abicanyi bari banzi. Banguyeho aho twari twihishe ntabwo twari kumwe. Baranshutse ngo barica abana banjye b’abahungu ngo ni bo bazabateza ibibazo barwanirira Inkotanyi, na ho abakobwa mbareke babe bari mu rugo ntawuzabakoraho. Nyuma yo kwica abahungu nasigaranye n’abakobwa babonye twigaragaje baraza na bo babanyicira imbere nanjye baramugaza mu buryo bukomeye.”

Avuga ko aho arokokeye byamunaniye kwakira gutura aho yaburiye abe. Agira ati: “Ibyo naboneye aho nari ntuye byatumye mpahunga kuko numvaga umutima wanjye uremerewe cyane. Ntabwo byankundiraga kubyuka ndeba ahantu abana banjye batandatu biciwe mbareba n’amaso yanjye. Nahagurutse numva ntazi neza aho njya ariko nkumva bavuga ko inaha nta bwicanyi bukabije bwahabaye mfata umwanzuro wo kuza kuhakomereza ubuzima.”

Akomeza agira ati: “Mu bintu byatumaga nzinukwa burundu hariya hantu ni ukwibuka uko abanyicaga bakananyicira bambwiraga bavuga ko nge batanyica burundu ko ahubwo ubwo bamaze abanjye njye nzasigara mbahingira. Ngo ni mumureke uwo azajya aduhingira gatatu tumuhe ingemeri y’ibishyimbo. Numvise umutima wanjye uzinutswe kuba nahangayikira imbere y’abanyifurizaga ibintu nk’ibyo.”

Kugeza ubu Mukakarisa avuga ko agenda akomera ndetse agashima uko ubuyobozi bumuba hafi nubwo ibibazo bikiri byinshi. Ati: “Nyuma y’imyaka 32 ngenda ngaruka mu buzima. Imyaka myinshi nabaye inaha nari mu ikode ariko uyu munsi nahawe inzu yo kubamo. Ikindi ni uko ubu mpabwa inkunga y’ingoboka ikanyunganira mu tubazo tumwe na tumwe. Ndashima uko ubuyobozi budushyigikira nubwo nkigorwa no kubona amatike yo kujya kwivuza kuko mfite ubumuga bukomeye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bugaragaza ko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite ibibazo bitandukanye birimo n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mu mutwe, ahabarurwa abagera ku 101 bagaragaza ibimenyetso byo kuba bahura n’ihungabana muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe  Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Kakooza Henry yasabye buri we se kugira uruhare mu kuba hafi y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubahumuriza muri ibi bihe by’icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA