Tariki ya 09 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Ni ko byagenze mu yahoze ari Komini Kanombe.
Muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, Kayumba Bernard avuga ko Kwibuka ari igihango abarokotse Jenoside bafitiye abishwe n’abicanye.
Yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata 2024 muri gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Masaka.
Gahunda yo kwibuka mu Murenge wa Masaka yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, urubyiruko ndetse n’imiryango y’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe igihe kirekire kugeza ishyizwe mu bikorwa tariki 07 Mata 1994.
Abatutsi batangiye kumeneshwa muri 1959, baratwikirwa, barasenyerwa ndetse baricwa. Gitera Joseph yashyizeho amategeko 10 y’Abahutu hagamijwe gukwiza urwango rwakorerwaga abatutsi.
Kayumba avuga ko Jenoside yahagaritswe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, zemera guhara ubuzima bwabo.
Ati: “Tuziranakana amaraso y’abana b’abanyarwanda bemeye kwitanga bakemera kumena amaraso yabo ariko kugira ngo barokore abanyarwanda, barokore u Rwanda.”
Inkuru irambuye…….