Depite Murumunawabo Cécile avuga ko kwibuka ari umwanya wo kwiyemeza gukomeza kurinda ibyagezweho no guharanira iterambere kandi ko ari n’umwanya wo kwigira ku mateka. Yabigarutseho ku wa 07 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Mirenge ya Kigarama na Gikondo ahahoze ari muri Komini Gikondo, ubu ni mu Karere ka Kicukiro.
Igikorwa cyo kwibuka mu Karere ka Kicukiro, cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gikondo, aharuhukiye imibiri irenga 300 n’indi igera ku 1,000 yatwikiwe kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti.
Mu ijambo rye yavuze ko uyu munsi ari umunsi wo kuzirikana amateka mabi y’igihugu cyanyuzemo, kigasenyuka muri byose. Ati: “Kwibuka si ukureba inyuma gusa, ni no gufata umwanya wo kwigira ku mateka, kuko aya mateka yatweretse ko ntakidashoboka. Yatweretse ko ubuyobozi bwiza bubaho. Ndahamya ko ubuyobozi bw’u Rwanda, n’Isi yose ishobora kubwifuza.”
Yeretse urubyiruko ko ibyiza igihugu cyagezeho mu myaka 32 ishize ari ibyarwo bityo ko urubyiruko rukwiye gutega ibiganza rukabyakira maze rukanga abashobora kuruganisha ahabi.
Mu kiganiro cyatanzwe na Lt. Col. (Rtd) Gerard Nyirimanzi, yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside itaracika ari yo mpamvu kwibuka bigira uruhare mu kuyirwanya. Ati: “Twiyemeze kurandura iyo ngengabitekerezo no kurandura amateka mabi yatumye Jenoside ikorwa. Iyo ngengabitekerezo yatumye tugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaje izanywe n’Abakoloni […].”
Lt. Col. (Ltd) Nyirimanzi avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside itari mu muco nyarwanda ahubwo ko yazanywe n’Abakoloni cyane ko ari na bo bazanye amacakubiri mu Rwanda. Ati: “Ni bo bayitangiye, Politiki y’Abakoloni yari mbagabanye mbategeke maze Abamisiyoneri babashyigikira muri uwo mugambi. Mbagabanye mbategeke cyari ikintu kibi, umuco wacu wo washyiraga imbere ubumwe dore ko mu kinyarwanda bavuga ngo ‘Abishyize hamwe ntakibananira’. Abakoloni baje, habaye ikibazo cy’uko mu Rwanda hari abemeye ibyo umukoloni yari azanye. Mbagabanye mbategeke benshi barayitabiriye, wa mwami [Musinga] wari ushyize imbere ubumwe baramwica.”
Akomeza avuga ko umwami Mutara III Rudahigwa yagizwe intwari kubera ko yaharaniye ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko byagera 1959 amacakubiri agahabwa intebe. Abakoloni bakomeje kubiba amacakubiri na nyuma yuko igihugu cyitwa ko cyigenga. Mu 1959 ni bwo ubwicanyi bwibasira Abatutsi bwatangiye mu gihugu hose by’umwihariko muri ibyo bihe by’ubwigenge.
Ubuhamya bwatanzwe na Mugabukuze Dieudonné warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kigarama, agaragaza ko mu yahoze ari Komini Gikondo hari abishwe na mbere ya 1994, bazira ko ari Abatutsi.
Avuga ko mu 1992 ubwo yari afite imyaka 17, yari umuririmbyi muri Korali. Igihe kimwe batashye bava gusubiramo indirimbo ahazwi nka Kimisange, bahuye n’Abajandarume bari ku burinzi ku manywa hafi ya Banki y’Abaturage ya Gikondo, barabakubita bababwira ko ari inyenzi zimaze iminsi zica abantu mu Bugesera. Ati: “Bari Abajandarume batanu ariko batatu ni bo babikomeyemo cyane. Haje abaturage baje gushungera nkumva barimo kunsabira imbabazi bavuga ko ibyo mu Bugesera uwo mwana [bavuga njye] atabizi.”
Avuga ko bamurekuye akerekeza aho isoko rya Kigarama ribera nyuma aza guhura na bakuru be bari bajyanywe n’Abajandarume ariko bakubiswe cyane. Icyo gihe hari mu 1992. Mu buhamya bwa Mugabukuze, avuga ko urupfu rwa Perezida Ndadaye w’i Burundi na Bucyana Martin wari Perezida wa CDR rwagize ingaruka ku batutsi kuko hari abishwe bazira urwo rupfu. Karamira Flodouard mu 1993 nko mu kwezi kwa Kanama yaje gushishikariza Interahamwe zo muri Komini Gikondo kwikiza umwanzi [Umututsi].
Jenoside itangiye ku itariki 07 Mata 1994, Mugabukuze avuga ko saa mbiri za mu gitondo Interahamwe zari zimaze kugera aho bari batuye, ziyobowe na Nduwayezu Jean Baptiste muri Segiteri Kimisange. Avuga byageze saa cyenda Interahamwe zabagezemo barwana na zo kugeza mu mugoroba ariko ntizagira uwo zica.
Ati: “Ku itariki 08 Mata Interahamwe zaragarutse kandi ari nyinshi […]. Inkotanyi zitugezeho byari umuzuko, byari ukubonekerwa, n’abandi bari bihishe mu bindi byerekezo bahise baza ku Irebero. Inkotanyi zatujyanye kuri CND aba ari naho mushiki wanjye akomerekera kubera ko Interahamwe zari zakomeje kuturasaho. […] twifuzaga kujya mu gisirikare tugira ngo nibura aho kugira ngo wicwe n’umuhoro nibura tuzicwe n’amasasu. Batujyanye i Byumba ariko nkomereza mu gisirikare gufatanya n’abandi kubohora igihugu.”
Avuga ko yagarutse muri Kigali agasanga nyina Interahamwe zaramwishe ndetse n’abandi bo mu muryango wabo. Ati: “Nagiraga umubyeyi wakundaga inkotanyi cyane. Kukubona wumva radiyo Muhabura wahitaga wicwa ariko kuyumva byasabaga mama ko yohereza umwana ku irembo, undi mu gikari kugira ngo ashobore kumva iyo radio. Kimwe mu bimbabaza, ni uko yapfuye atabonye inkotanyi ndetse nanjye atambonye kuko nari naramaze kubayo.”
Ashimira abahishe Abatutsi ndetse n’inkotanyi, by’umwihariko uwayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kandi akarokora abicwaga.
Kabandana Félix, Perezida w’Umuryango Ibuka mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gukomeza kubagezaho ubutumwa bwo kubahumuriza no kubasaba kwihangana no kwiyubaka muri iyi minsi 100 yo kwibuka.
Ati: “Abicaga abatutsi babicaga urupfu rubi ndetse bamwe bajugunywa mu nzuzi, mu ntabire n’ahandi, uyu ni umwanya wo kubazirikana no kubasubiza Agaciro, abo tubonye tukabasubiza icyubahiro cyabo tukabashyingura mu cyubahiro.”
Umuryango Ibuka mu Karere ka Kicukiro, ushimangira ko wifatanyije na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kubaka igihugu gishya no kurwanya icyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda cyane cyane igishobora guturuka mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Huss Ann Monique, yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kudaheranwa n’agahinda abasaba guharanira kubaho kandi neza. Yagize ati: “Muhumure kandi mukomere, ibyabaye ntibizongera ukundi.” Yashimye kandi ubwitange n’ubutwari byaranze Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zubaka Igihugu cyari cyarasenyutse mu nzego zose.
