Kwibuka30: Barasaba urwibutso rwashyingurwamo imibiri iri mu mva ya Paruwasi Mugina
Politiki

Kwibuka30: Barasaba urwibutso rwashyingurwamo imibiri iri mu mva ya Paruwasi Mugina

Imvaho Nshya

April 27, 2024

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komine Mugina, ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, barasaba ko hakubakwa urwibutso rugashyingurwamo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga 55,000 isanzwe mu Mva iri kuri Paruwasi ya Mugina.

Babigarutseho ejo ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, ubwo ku Mugina wa Kamonyi hibukwaga ibihumbi by’Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Mugina.

Taliki ya 26 Mata 1994 kuri Paruwasi ya Mugina hiciwe Abatutsi benshi nyuma yo kwirwanaho igihe kinini.

Gusa Barifuza ko imibiri isaga ibihumbi 55 iri mu Mva yakubakirwa urwibutso igashyingurwa mu cyubahiro.

Alice Kayitesi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, avuga ko iki kibazo bazakomeza kugifatanyamo n’izindi nzego kigashakirwa umuti kandi mu buryo burambye.

Ati: “Nagira ngo mbabwira ko urwibutso rwa Kamonyi ni rumwe mu nzibutso Eshatu z’Akarere ka Kamonyi, kuba ari urwibutso rw’Akarere biduha inshingano nka Leta zo gukora icyo ari cyo cyose kirugeza ku rwibutso.

Ikibazo cy’inzu y’amateka ndetse no gukomeza gushyiraho n’ibindi byose bisabwa, ni inshingano zacu nka Leta kandi ntabwo twabyirengagije, imbogamizi zari zirimo zigenda zigana ku musozo nagira ngo mbizeze yuko tuzabikora kandi mu gihe cya vuba ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi.”

Abarokokeye ku Mugina bavuga ko hiciwe Abatutsi bari baraturutse Bugesera, Kicukiro n’abandi bacikaga ku icumu mu bice bitandukanye bagahungira ku Mugina.

Kabano Charles waharokokeye, agaruka ku byaranze italiki 26 Mata ku Mugina.

Yagize ati: “Ndashimira n’uyu munsi abantu b’i Bugesera, i Bugesera baradufashije bari bazi kurasa, abanyentunga baradufashije.

Ni ukuvuga ikintu cyose cyashobotse ababyeyi batunze amabuye, abagabo batera amabuye abandi bararasa ndetse ingorane twagize iyo tuza kubona imyambi myinshi, iminsi yo kutwica yari kwicuma.”

Abarokokeye kandi ku Mugina bashimira byimazeyo ubwitange bwa Burugumesitiri Ndagijimana Callixte uburyo yabarwanyeho kugeza yishwe n’abicanyi.

Priscille, Umubyeyi warokokeye ku Mugina, ati: “Iyo uvuze Ndagijimana Callixte ku banya Mugina by’umwihariko Abarokotse Jenoside, twumva intwari yacu, yagize ibikorwa bifatika kugeza nubwo ahasize ubuzima arwana ku batutsi bari bahungiye ahangaha.”

Avuga ko mu myaka 30 ishize abarokotse Jenoside biteza imbere, intwaza zirasindagizwa abakiri batoya barunganirwa mu bikorwa by’iterambere.

Mu myaka 30 ishize abarokokeye ku Ku Mugina bavuga ko Leta itabarengeje ingohe ahubwo ngo yarabasindagije bariyubaka.

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mugina, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri isaga 90 yakuwe ku misozi itandukanye iri mu mirenge ya Nyamiyaga na Mugina.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA