Uyu munsi,ku wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024, abantu bagera kuri 200 bateraniye mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Nanyang Gaia muri Singapore, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyo nama yari yitabiriwe n’abadipolomate, abari mu nzego z’ububanyi n’amahanga, abayobozi bakuru mu bucuruzi, umuryango nyarwanda uba muri Singapore, abakozi n’abanyeshuri ba Kaminuza ya tekinike ya Nanyang NTU (Nanyang Technological University) ndetse n’inshuti nyinshi z’u Rwanda.
Abakozi n’abanyeshuri 17 bo mu kigo cy’ingabo z’u Rwanda n’abakozi bari mu ruzinduko rw’inyigisho muri Singapore, na bo bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore Jean de Dieu Uwihanganye yashimiye abantu bose bifatanyije n’u Rwanda bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaruka ku bayakozwe ngo Abanyarwanda bongere kubana mu mahoro ndetse ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Yagize ati: “Leta y’u Rwanda yongeye kubanisha Abanyarwanda, kandi intero ni imwe,Jenoside ntizongera kuba ukundi.”
Hatanzwe ikiganiro cyayobowe n’ikigo cya NTU-SBF gishinzwe ubushakashatsi muri Afurika, Amit Jain hamwe n’abaganiriye bane ari bo Linda Melvern, umunyamakuru w’iperereza w’umwongereza akaba n’umwanditsi, Jonathan Moses wahoze ari umushinjacyaha wa ICTR, Jean Nepo Sibomana warokotse Jenoside akaba n’uwahawe igihembo cy’ubumwe ku rwego rw’igihugu, na Jean De Dieu Uwihanganye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore.
Ambasaderi w’Ubumwe by’Ibihugu by’i Burayi Iwona Piórko aherewe kuri Sibomana wahembwe kubera guharanira ubumwe, yagize ati: “Ni isomo ry’ukuri ry’ubutabera n’imbabazi kuri Sibomana wateje imbere ubumwe.”
Yatanze kandi umuburo udasanzwe ku bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko ari ngombwa kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.