Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Urujeni Martine, yavuze ko Abatutsi bahungiye muri Centre Christus i Remera mu Karere ka Gasabo, bari bizeye ko barokotse ariko abicanyi barahabiciye.
Ukwezi kwa Mata 1994 mu gihe cy’iminsi 100, kwabaye indunduro y’umugambi mubisha, Abatutsi baricwa ku manywa y’ihangu n’ibimenyetso by’uko ubwicanyi ndengakamere buzabaho byari byaragaragajwe, binabwirwa imiryango mpuzamahanga ariko irirengagiza.
Urujeni yabigarutseho ku mugoroba wo kuru iki Cyumweru tariki 12 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Centre Christus mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Yagize ati: “Abo twibuka uyu munsi hano muri Centre Christus ndetse no mu Murenge wa Remera muri rusange, abaje hano muri Centre Christus, na bo bari bafite icyizere bibwiraga yuko bashobora kuharokokera ariko ntibyakunze.”
Meya wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza, Urujeni Martine, agaragaza ko hatakivugwa iby’amoko kandi ko abarokotse Jenoside bakomeje kwiyubaka, bahagaze gitwari bemye, baharanira kugira icyizere, barashibutse byose babikesheje kugira ubuyobozi bwiza bw’igihugu.
Ati: “Ubuyobozi bwabitayeho bubomora ibikomere byo ku mutima no ku mubiri. Ubuyobozi bubafasha kongera kubaho kandi bakabaho neza.”
Yabwiye urubyiruko ko rugomba kwiga no gusobanukirwa amateka y’Igihugu, rukayasigasira, rukayarinda abayagoreka, rukamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayihakana n’abashaka kuyigira igikinisho mu mvugo z’amacakubiri.
Mu kiganiro cyatanzwe na Denis Karera, yerekanye ko bibabaza kumva ngo indege ya Habyarimana yaraguye ngo biba intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ati: “Ibyo ni ubugoryi, hanyuma se mu 1959 haguye iyihe ndege? Mu 1960 haguye iyihe ndege, mu 1973 haguye iyihe ndege? Abantu bakicwa buri gace kose, izo ni indege zagwaga?
Njya mbwira abantu ahangaha, turi mu ntambara mu 1992 ishyira 1993 aho twari turi mu yitwaga Komini Bwisige, hakurya yacu muri Gatsibo, hari imashini icukura ibisimu guhera i Gatsibo kugeza Murambi, ni ko kari akazi kayo, amakuru tuyazi neza ngo barimo gucukura aho gushyira Abatutsi.
Ibinyoma bikajya aho ngo indege yaraguye, indege se yanditse urutonde rw’Abantu bagomba kwicwa?”
Karamba Emmanuel, Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, mu Murenge wa Remera, yabwiye Imvaho Nshya ko Jenoside imaze guhagarikwa ntawamenyaga icyerekezo cy’ejo hazaza ariko kugeza ubu icyerekezo kiragaragara.
Ashimangira ko uruhare rwa Leta ruragaragara ku barokotse Jenoside ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Remera bagira uruhare mu mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agira ati: “Nk’ubu bamaze iminsi badusanira inzu kandi ari abaturage babyikorera, abantu babonye amacumbi, abana barize, abarwaye baravuwe, ubutabera bwabayeho.”
Impamvu bibukira muri Centre Christus
Karamba asobanura ko ari ho hiciwe Abapadiri, bahicira Ababikira ariko ngo si bo bonyine bahiciwe. Yongeraho ko bibukira muri Centre Christus mu Murenge wa Remera kubera ko haguye abantu b’Imana ariko ngo n’abakirisitu bamenye ko kwica ari icyaha kandi babisobanukirwe.
Muri Centre Christus haguye Abihaye Imana barimo Ababikira, Abapadiri n’umukozi wabo bagera kuri 17 kandi bicwa n’abasirikare.
Akomeza agira ati: “Igitero cyabaye icy’abasirikare, bigaragare ko igitero cyari k’ubutumire, cyari igitero kigambaniwe kinateguye.
Abihaye Imana bari bavuye mu Ntara zitandukanye bashaka kujya hanze y’u Rwanda ariko nyuma babacumbikira muri Centre Christus noneho abasirikare baza kuza babarasira mu nzu.”
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, Karamba, avuga ko hari urutonde bigeze kubona rwatoraguwe ahantu muri karitsiye, rwari rwanditseho umubare w’abo bihaye Imana bagombaga kwicwa.
Mu Murenge wa Remera habarurwa Abatutsi barenga 23,000 bahaguye kuko kera muri uyu Murenge hari hatuye Abatutsi benshi.
Agaragaza ko hari abatutsi biciwe ku Gikumba i Karama mu Murenge wa Bumbogo, Kibagabaga n’ahandi, bose babaga baturutse i Remera kuko kuva kera uyu Murenge wari utuwe n’Abatutsi benshi.






