Kwibuka32: Ibyabaye bibi ni ukubyirinda ibyiza bigasigasirwa
Politiki

Kwibuka32: Ibyabaye bibi ni ukubyirinda ibyiza bigasigasirwa

KAYITARE JEAN PAUL

April 12, 2026

Ikiganiro cyatanzwe na Lt. Col. (Rtd) Gerard Nyirimanzi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu yahoze ari Komini Shyorongi, Segiteri Kanyinya [ubu ni mu Murenge wa Kanyinya], yavuze ko ibibi ari ukubyirinda ariko ibyiza byagezweho mu myaka 32 ishize bigasigasirwa.

Umuhanga mu mateka y’u Rwanda, Lt. Col. (Rtd) Nyirimanzi, yabigarutseho ku wa 11 Mata 2026 ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko Isi itigira ku mateka, aho ihana abarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho guhana abakomeje kuyikwiza no kuyishyigikira. Ati: “Ibyabaye bibi ni ukubyirinda, ibyiza bigasigasirwa kandi bikigishwa abato.”

Akomeza agira ati: “Niyo mpamvu dufite inshingano zo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Inkuru nziza ni uko ubumwe bwacu buri mu muco nyarwanda.” 

Mu kiganiro cya Lt. Col. (Rtd) Nyirimanzi, yavuze ko Inkotanyi zimaze gufata umusozi wa Jali uherereye mu Karere ka Gasabo, ari bwo zaje gutabara Abatutsi bicwaga i Shyorongi mu Murenge wa Kanyinya.

Avuga ko icyo gihe ku Musozi wa Kana uri mu Kagari ka Nyamweru, Inkotanyi zashoboye kuharokora abana 10 mu bihumbi by’Abatutsi bari bishwe.

Umwari Cynthia umwe mu barokokeye mu Kana, ashima Inkotanyi zabatabaye ndetse n’Abakirisitu b’Abatempera bafashije abarokotse Jenoside, bakabavura ibikomere byo ku mubiri bakoresheje ibyatsi by’ubwoko butandukanye.

Bayingana Jean Claude na we warokokeye mu Murenge wa Kanyinya, yavuze ko ku itariki 06 Mata indege ikimara guhanurwa, hakozwe Inama irimo abasirikare na Burugumesitiri, bafata Abatutsi babagira Inama yo kubahungisha Inkotanyi zarwaniraga i Jali.

Ku itariki 10 Mata, Rudacyaha wari umusirikare [Ubu arafunze nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside] yarashe mu kirere bavuga ko ari Inkotanyi zirashe. Nibwo ngo Abatutsi batangiye kwicwa cyane.

Ati: “Twirwanyeho ariko biranga, baradufata batujyana mu Kana, bakadutera amabuye menshi kuri uwo musozi nyuma bafata imihoro n’imbunda bararasa. Abashoboye kwirukankira kuri Nyabarongo hariya mu Nzove, bahitaga bagwa mu zindi nterahamwe zikabica zikabajugunya muri Nyabarongo.”

Ashimira Leta y’ubumwe n’ubwiyunge yashyize hamwe Abanyarwanda, ubu bakaba babanye neza nta n’urara mu gasozi ngo ataza kwicwa azira uko yavutse.

Depite Icyitegetse Venuste yagaragaje ko iyo Inkotanyi zidahaguruka ngo zihagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Abatutsi bari gushira nk’uko byari byarateguwe na Leta ya Perezida Habyarimana Juvénal.

Karamage Jean Nepomscène, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu Murenge wa Kanyinya avuga ko hari ikibazo cy’ingengabiterezo ya Jenoside gikomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga. 

Anavuga ko atari ku mbuga nkoranyamabaga gusa ahubwo ko n’abarimo kurangiza ibihano bahamijwe n’inkiko kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, na bo bakomeje kuyigaragaza kandi bayigaburira n’abana babo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yahamirije Imvaho Nshya ko mu Karere ka Nyarugenge hakomeje kugaragara abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ko inzego z’ubutabera zikomeje kubikurikiranira hafi.

Kuva icyumweru cyo kwibuka gitangiye kugeza ku itariki 11 Mata 2026, hamaze kugaragara umuntu umwe ukurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Kanyinya, habanje gushyira indabo ahari ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside ku musozi wo mu Kana.

Depite Icyitegetse Venuste yagaragaje ko iyo Inkotanyi zidahaguruka ngo zihagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Abatutsi bari gushira nk’uko byari byarateguwe na Leta ya Perezida Habyarimana Juvénal

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA