Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’ibihumbi by’abaturage by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali, mu rugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzwi nka “Walk To Remember” rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Mata 2026.
Uru rugendo rwatangiriye ku Biro by’Akarere ka Gasabo, rugamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Uru rugendo rwasorejwe kuri BK Arena ahabereye Umugoroba wo Kwibuka, rwitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye rwaturutse hirya no hino mu Turere tugize Umujyi wa Kigali.
Ubwo yatangizaga Icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yavuze ko bitashoboka ko hari uwakongera kwicwa bwa kabiri. Ati “Ibihe byo birahinduka, ibihe byarahindutse. Ntawe uzongera gupfa nk’uko Théoneste [uwatanze ubuhamya by’ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994] yavugaga abapfuye cyangwa na we uko yapfuye. Buriya yarapfuye, kuba ariho ni nko kuzuka ariko nta wakongera gupfa kuriya. Impamvu kandi ni nyinshi; ntabwo wakwica umuntu kabiri, ubigerageje, azakwica mbere y’uko umwica.”
Umukuru w’Igihugu yakuriye inzira ku murima, abashaka gusubiza u Rwanda mu mateka mabi nk’ayo rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati: “Ubwo turi aha mutureba, Igihugu cyose, Igihugu cy’u Rwanda mureba, ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda, ruzakwica. Ntabwo wakwica abantu kabiri, ntibibaho. Ari twe bakuru, ari abana bacu, ntawe uzabica kabiri, ntibishoboka. Ntabwo byakunda. Tuzabaho nk’uko abantu bakwiriye kuba babaho. Hari ababyumva ukundi kandi hari abazabisubiramo ukundi, ariko uko mbivuze ni uko nguko, abe ariko mubitwara.”
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1,074,017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana (Mata-Nyakanga 1994). Iyo hakozwe isesengura ry’iyi mibare, bigaragara ko buri munsi hicwaga ibihumbi icumi na mirongo irindwi na bane (10,074).


