Kwibuka 32: Senderi yagaragaje icyamuteye gusubiramo indirimbo amaze imyaka 26 akoze
Imibereho

Kwibuka 32: Senderi yagaragaje icyamuteye gusubiramo indirimbo amaze imyaka 26 akoze

MUTETERAZINA SHIFAH

April 7, 2026

Umuhanzi Senderi Hit yagaragaje icyamuteye gusubiramo indirimbo ze ebyiri ‘Guhanga si Uguhaga’ na ‘Nyarubuye Nziza Twibuke’ zimaze imyaka isaga 20 zihari avuga ko yifuzaga gutanga uruhare rwe mu gusigasira amateka.

Uyu muhanzi avuga ko we yahisemo gukora ubuhanzi bwegamiye ku burere mboneragihugu bityo akaba ari yo mpamvu ahora ashishikajwe n’umusanzu yatanga cyangwa icyo yahindura kugira ngo amateka akomeze kubungwabungwa.

Yanashyize hanze amashusho y’izo ndirimbo Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange binjiye mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abwira Imvaho Nshya buri cyose kiri muri ayo mashusho ko ari ibihamya byo kuzuka k’u Rwanda.

Yagize ati: “Ziriya ndirimbo hashize imyaka 26 nzikoze, icyo gihe nazikoze ngira ngo mbike amateka kandi zafashije abazumvise mu bihe byazo ariko nararebye nsanga hari icyo Isi ikeneye cyane ko abakiri bato birabagora kumva ibyabaye mpitamo kuzivugurura kugira ngo hagaragare impinduka yabaye mu myaka 32 ishize twibuka.”

Uwo muhanzi akomeza avuga ko yahisemo ku zivugurura ashingiye ku guhindura amashusho yazo agamije kwerekana aho u Rwanda rwavuye n’aho Abanyarwanda bageze biyubaka. Ati: “Umwana wavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uwavutse nyuma yayo batarayibonye ntabwo biyumvisha ibyo bintu. Nashyizemo amashusho y’ibikorwa remezo n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo basobanukirwe, nibareba sitade yahozeho bakareba n’ihari ubu bamenye ko u Rwanda rwazutse.”

Yongeraho ati: “Buriya nta muntu uri mu mashusho y’izo ndirimbo udafite amateka. Nifuzaga ko umuntu wese uzajyamo, abazamubona bamuzi babona ubudaheranwa akabera buri wese ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Senderi kandi avuga ko yahisemo kuvugurura amashusho y’izo ndirimbo kugira ngo n’umwana abashe kuba yazazireba akumva amateka zivuga ariko kandi akabona n’amashusho atamukanga ibyo avuga ko yashingiyeho agaragaza urwibutso mu mashusho ariko akirinda kwerekana imibiri, ku buryo wareba izo ndirimbo yazajya gusura inzibutso.

Nanone kandi Senderi avuga ko yifuzaga kwereka abarwanya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ko Abanyarwanda bazi uko Inkotanyi zazuye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umucyo ukagaruka mu gihugu.

Senderi avuga ko yavuguruye amashusho y’indirimbo zirimo ‘Guhanga si uguhaga’ mu kwerekana ubudaheranwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA