Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko abana b’ingagi 40 barimo 18 bavutse mu 2024 bagiye kwitwa amazina mu muhango wo Kwita Izina utegerejwe ku itariki ya 5 Nzeri 2025.
Uyu muhango uzabera munsi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Kinigi mu Karere ka Musanze , ku nshuro ya 20 aho uzitabirwa n’abashyitsi bazaba bari kumwe n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, n’abaturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda no hanze yarwo.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB Irene Murerwa, yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kwizihiza Kwita Izina ku nshuro ya 20 kuko ari ishingiro ryo kubuhangabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yagize ati: “Twishimiye kwizihiza imyaka 20 ya Kwita Izina, ni ibirori bimaze kuba ikimenyetso cyo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ubufatanye n’umuco w’u Rwanda.
Tubikesha ubwitange budasubirwaho n’inkunga ikomeye y’abo bireba bose, barimo Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.”
Mu nshuro 19 uyu muhango umaze kuba kuva mu mwaka wa 2005, abana b’ingagi 397 bamaze guhabwa amazina, mu gikorwa cyishimirwa ku rwego mpuzamahanga kuko kinagaragaza uruhare rw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije muri rusange.
Raporo ngarukamwaka y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) y’umwaka wa 2024, yerekanye ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 647 z’amadolari y’Amerika [arenga miliyari 932 Frw], bisobanuye izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, bikaba byaragizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi.