Kwita izina abana b’ingagi byasubitswe
Ubukungu

Kwita izina abana b’ingagi byasubitswe

NYIRANEZA JUDITH

October 9, 2024

Umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 20 wari uteganyijwe tariki ya 18 Ukwakira 2024 wasubitswe.

Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB.

Iryo tangazo rikomeza rimenyesha ko ikindi gihe icyo gikorwa kizabera kizatangazwa.

Kuri iyi nshuro ya 20 yo kwita izina abana b’ingagi RDB cyatangaje ko abana b’Ingagi 22 ari bo bazitwa.

Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira, abana b’Ingagi 395, ni bo bamaze guhabwa amazina.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA