Minisitiri w’Uburezi (MINEDUC) Nsengimana Joseph yatangaje ko kwita ku burezi bw’abana bafite ubumuga atari impuhwe ahubwo ari inshingano za buri wese, ashimangira Leta y’u Rwanda yatangiye umushinga wo kubaka amashuri y’icyitegererezo muri buri Ntara agamije kwita kuri abo bana by’umwihariko.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, mu Nama y’Igihugu ya 2 ku burezi budaheza, iteraniye i Kigali, yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), ku bufatanye n’umushinga Learning and Inclusion for Transformation (LIFT) hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Iyi nama yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere sosiyete zidaheza kandi zita ku bafite ubumuga mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza: Gukomeza guteza imbere uburezi bwihariye n’uburezi budaheza mu Rwanda.”
Yahurije hamwe abayobozi bafata ibyemezo mu nzego za politiki, abarimu, abashakashatsi, imiryango ya sosiyete sivile, abanyeshuri, ababyeyi n’abayobozi b’Inzego z’ibanze hagamijwe gukomeza kwihutisha iterambere ryimakaza uburezi budaheza, bubereye bose kandi bufite ireme.
Minisitiri yabwiye abo bayobozi ko kwita ku bafite ubumuga ari inshingano ya buri wese kandi ko ari gahunda Leta ishyize imbere.
Yagize ati: “Kwigisha abana bafite ubumuga si impuhwe ni inshingano, nkuko twigisha abandi bana bose. Abana ni bo Rwanda rw’ejo tutabigishije nta kintu twaba dukoze.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko ubu Leta y’u Rwanda yiyemeje kubaka amashuri bitaganyijwe ko mu myaka 4 azaba yamaze kuzura aho azaba yubatswe muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali.
Nsengimana ati: “Twamaze gutangiza kubaka amashuri mashya atanu y’icyitegererezo ateganyirijwe abana bafite ubumuga bwihariye butandukanye.
Aya mashuri azaba afite inyubako zorohereza abafite ubumuga, ibigo bitanga serivisi zo gupima no gusesengura, ibyumba byihariye byigishirizwamo, aho abana barara n’izindi serivisi z’ingenzi.
Twari dufite gahunda ko mu myaka itatu cyangwa ine ari bwo aya mashuri azaba yatangiye gukoreshwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) Nsayisaba Emmanuel, yashimangiye ko abafite ubumuga bagifite ibibazo bibangamiye uburezi bwabo.
Yagize ati: “Kugira ngo uhe uburezi umwana ufite ubumuga butandukanye ni urugendo. Nubwo twakoze byinshi mu gutuma abana biga, haracyari imbogamizi, ku bana bakeneye uburezi bwihariye, hari abafite ubumuga buremereye usanga kugira ngo babashe kwigana n’abandi bigoranye, ni yo mpamvu hakenewe amashuri yihariye.”
Yakomeje avuga ko ibigo bisanzwe byita ku bafite ubumuga ari iby’abikorera kandi bikaka amafaranga y’ishuri menshi ku buryo ababyeyi batabasha kuyigondera bityo Leta ikwiye kwiyubakira ayayo kandi akorohereza ab’amikoro make.
Umwarimu mu ishuri ryita ku bana bafite ubumuga Umubano Academy, i Kanombe mu Karere ka Kicukiro, Bizeyimana Justin yabwiye itangazamakuru ko mu kwigisha abana bafite ubumuga bwihariye bikigorarwa no kubona uburezi bufite ireme.
Ati: “Hari imyumvire y’ababyeyi bagifite bavuga ko abana bafite ubumuga badashoboye aho bavuga ko batabajyana ku ishuri. Hari ibikoresho bidahagije kandi biragorana kubigisha bafite ubumuga.”
Umwana witwa Simuruna Bertha ufite ubumuga bwo kutumva, wiga ku kigo cya GS ifs Nyamirambo, yavuze ko bashima Leta ku byo yabafashije mu buzima bwabo no mu burezi ariko avuga ko bakigorwa n’uko abarimu bataramenya ururimi rw’amarenga bose by’umwihariko mu kurukoresha mu rurimi rw’Icyongereza.
Imibare yavuye mu bushakashatsi bw’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) muri Kamena 2025, yagaragaje ko muri rusange abafite ubumuga mu Rwanda basaga 145 362 bangana na 25,8% bafite akazi kubera ko bize.
Ni mu gihe abasaga ibihumbi 317 360 bangana na 56,4% barimo abize n’abatize, nta kazi bafite. Abasaga ibihumbi 99 462 bangana na 17,7%, nta makuru yabo ahagije yamenyekanye.


