Kwizera Olivier na Yannick Bangala basinyiye Rayon Sports 
Siporo

Kwizera Olivier na Yannick Bangala basinyiye Rayon Sports 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

January 2, 2026

Rayon Sports FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi bashya barimo Umunyezamu Kwizera Olivier na myugariro w’Umunye-congo Yannick Bangala Litombo ku masezerano y’amezi atandatu. 

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Mutarama 2026, ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, butangaza ko bwungutse abakinnyi bashya.

Kwizera Olivier yaherukaga muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Uyu munyezamu yari amaze igihe nta ikipe afite kuva yatandukana na Al-Kawkab FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabia Soudite muri Kamena 2025 mbere y’uko ajya gukinira Gasogi United FC, aho yavuye ajya muri Al-Kawkab yo muri Arabie Saoudite.

Kwizera yakiniye andi makipe arimo Mthatha Bucks na Free State Stars zo muri Afurika y’Epfo, agiye kongera gukina muri Shampiyona y’u Rwanda yanyuzemo muri APR FC na Bugesera FC.

Bangala w’imyaka 31 yakiniye amakipe arimo DCMP na As Vita Club y’iwabo nyuma aza gukinira Yanga SC na Azam zo muri Tanzania na AS FAR Rabat yo muri Maroc.

Aba bakinnyi biyongereye kuri Faustin Likau Kitoko Pizzalo wakiniraga Flambeau du Centre yo mu Burundi na we uherutse gusinyira Gikundiro.

Aba bakinnyi bombi bashobora kwifashishwa mu mukino wa Super Cup uzayihuza na APR FC, tariki ya 10 Mutarama 2026, kuri Stade Amahoro.

Basanze Rayon Sports iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 21, ikaba iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na AS Muhanga.

Yannick Bangala Litombo yahawe nimero 4 muri Rayon Sports
Yannick Bangala Litombo yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Kwizera Olivier yasubiye muri Rayon Sports yaherukagamo mu mwaka w’imikino 2021/22
Kwizera Olivier ashyira umukono ku masezerano

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA