Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yavuze ko kuba atarahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yitegura imikino ya FIFA Series 2026, bitamuciye intege, ahubwo azakomeza kwitwara neza kugira ngo ubutaha azagirirwe icyizere.
Yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, nyuma y’umukino wo kwishyura muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium, warangiye Rayon Sports itsinze Police FC kuri penaliti 4-2, nyuma yaho amakipe yombi yanganyije 0-0 mu mikino yombi .
Abajijwe ko yakiriye kudahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Kwizera yavuze ko bitamuciye intege.
Yagize ati: “Uhitamo ni amahitamo ye, njye nzakomeza nkore ibyo nkwiriye kuba nakora, igihe nikigera buriya nzahamagarwa. Ndi Umunyarwanda nkunda Igihugu, nkunda no gukinira Ikipe y’Igihugu. Ntabwo nakinira Rayon Sports ngo Ikipe y’Igihugu nimpamagara nange kwitaba.”
Abanyezamu bahamagawe mu Mavubi ni Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs FC, Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.
Aba bose ndetse na bagenzi babo bahamagawe, bazahagararira u Rwanda mu mikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali, guhera tariki ya 26 kugeza 30 Werurwe 2026.
