Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé yasezeye ku Ikipe ya Paris Saint-Germain yakiniraga nyuma y’uko ari ku mpera z’amasezerano ye azarangira tariki 30 Kamena uyu mwaka.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, ni bwo Kylian Mbappé yatangaje ko atazakomezanya na PSG ashimira buri wese babanye mu gihe ahamaze ndetse anagaragaza ko atazahwema gukomeza kuyiba inyuma.
Yagize ati “Nahoraga mbabwira ko nzabavugisha gusa ndashaka kubabwira ko uyu ari umwaka wanjye wa nyuma muri Paris Saint-Germain, ntabwo nzongera amasezerano azarangira mu byumweru bike biri imbere.”
Yongeyeho ati: ““Birankomereye cyane gutangaza ko ngiye kuva mu gihugu cyanjye cy’u Bufaransa ndetse na Shampiyona ya League 1 nisangagamo, ariko ndumva ari cyo gihe kandi ndabishaka. Nyotewe kugerageza amahirwe ahandi nyuma y’imyaka irindwi.”
Si ibyo gusa kuko uyu mukinnyi yashimiye buri wese babanye kuri icyo kibuga harimo abafana, abatoza ndetse n’abayobozi ba PSG kuko bamufashije kuzamura urwego rwe, ndetse azabahoza ku mutima kandi agakomeza kuyishyigikira mu bundi buryo.
Hashize iminsi myinshi hari amakuru yemeza ko uyu mukinnyi w’imyaka 25 yamaze kumvikana na Real Madrid yo muri Espagne.
Mbappé yageze muri PSG mu 2017 avuye muri Monaco, aguzwe miliyoni $194.
Mu mikino 306 Mbappe yakiniye PSG yatsinze ibitego 255 atanga imipira ivamo ibitego (Assists) 108.
Biteganyijwe ko ku cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024 ari bwo Kylian Mbappé asezerwaho n’abafana mu mukino ubanzira uwa nyuma wa shampiyona PSG izakiramo Toulouse.