Rutahizamu w’Umufaransa wakiniraga Paris Saint Germain yo mu Bufaransa Kylian Mbappé yatowe nk’Umukinnyi mwiza wahize abandi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri icyo gihugu “Ligue1” mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.
Ku mugoroba ku wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, ni bwo uyu rutahizamu yahawe iki gihembo mu birori byabereye i Paris ku birori bya UNFP (Ihuriro ry’abakinnyi b’Abafaransa).
Kapiteni w’u Bufaransa aherutse kwemeza ko azava muri PSG ubwo amasezerano ye azaba arangiye, ndetse byitezwe ko azakomereza muri Real Madrid yo muri Espagne.
Nyuma yo guhabwa igihembo, Mbappé yashimiye buri muntu wese wamufashije muri uyu mwaka w’imikino.
Ati’’Ndashimira abantu bose bagize ikipe barimo na perezida. Nzabakumbura’’.
Mbappé yakomeje agira ati: “Ligue 1 izahora ari ahantu h’ingenzi mu buzima bwanjye. Ni yo Shampiyona nzi kugeza ubu mu rugendo rwanjye rwo gukina.”
Abajijwe ahazaza he nyuma yo gutangaza ko atazakomeza na PSG nyuma yaho amasezerano azaba arangiye tariki 30 Kamena uyu mwaka.
Yagize ati: ‘’Ahazaza hanjye hazaba hashimishije, ngiye kuvumbura ibintu bishya bizanshimisha cyane. Data yashakaga ko nkora amateka muri ‘’Ligue1’’ mbere yo kugenda. Byabaye urugendo rurerure kandi nishimiye cyane kubikora.”
Mbappé yakinnye umukino wa nyuma wa PSG mu rugo ku Cyumweru ndetse atsinda igitego ubwo iyi kipe yegukanye Shampiyona yatsindwaga na Toulouse ibitego 3-1.
Icyo gitego cyatumye yuzuza 27 muri Shampiyona, arusha ibitego umunani Umunya Canada Jonathan David wa Lille umukurikiye.
Gusa, uyu mwaka w’imikino nturarangira kuko PSG ya Mbappé igifite imikino ibiri ya Ligue 1 ndetse n’umukino wa nyuma wa nyuma w’Igikombe cy’u Bufaransa izahuramo na Lyon ku wa 25 Gicurasi 2024.
Mbappé yageze muri PSG mu 2017 avuye muri Monaco, aguzwe miliyoni 194 y’amadolari.
Uyu rutahizamu w’imyaka 25, yegukanye iki gihembo ku nshuro ya gatanu yikurikiranya nyuma yo gutsinda ibitego 44 mu marushanwa yose yakiniyemo Paris Saint-Germain muri uyu mwaka w’imikino.
Abandi bakinnyi bari bahataniye iki gihembo ni Ousmane Dembélé na we wa PSG, Pierre Lees-Melou wa Brest, Pierre-Emerick Aubameyang wa Marseille wa Edon Zhegrova wa Lille.
Warren Zaïre-Emery wa PSG yatowe nk’umukinnyi muto wigaragaje naho Gianluigi Donnarumma bakinana, aba umunyezamu w’umwaka.
Eric Roy wa Brest yatowe nk’umutoza w’umwaka nyuma yo gufasha iyi kipe kuzakina imikino y’i Burayi bwa mbere mu mateka yayo nyuma yo kwizera gusoreza mu myanya itanu ya mbere.