Latvia: Perezida Kagame na Edgars Rinkēvičs bafunguye ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside
Politiki

Latvia: Perezida Kagame na Edgars Rinkēvičs bafunguye ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside

NYIRANEZA JUDITH

October 2, 2024

Perezida Kagame na mugenzi we wa Latvia, Edgars Rinkēvičs, bafunguye ikimenyetso cy’Urwibutso rw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kiri muri Latvia.

Mu butumwa bwe, Umukuru w’Igihugu yashimiye Guverinoma n’abaturage ba Latvia bifatanyije n’u Rwanda mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Ndashimira Guverinoma n’abaturage ba Latvia kuba bafitanye ubufatanye butajegajega n’u Rwanda ndetse no kuba baha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yongeyeho ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe, Abanyarwanda bagaruye agaciro banimika n’ubumwe.

Yagize ati: “Ibihe bikomeye twanyuzemo byatumye turushaho kwiyemeza, gukora cyane ngo dukomere kandi tunatere imbere.”

Perezida Kagame yongeyeho ati: “Ni muri urwo rwego, nizera ko Abanya Latvia n’Abanyarwanda bashobora kumvikana, kugira imyumvire ihuye ku buryo bwimbitse. ”

Ni igikorwa cyakozwe uyu munsi mu gihe Perezida Paul Kagame ari muri Latvia mu ruzinduko rw’iminsi 3.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA