Leta igiye gutangiza Master’s ku biga imyuga n’ubumenyingiro
Uburezi

Leta igiye gutangiza Master’s ku biga imyuga n’ubumenyingiro

ZIGAMA THEONESTE

May 9, 2024

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko  Guverinoma y’u Rwanda irimo kwiga uburyo mu Rwanda hatangizwa amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ku biga imyuga n’Ubumenyingiro.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2024, ubwo Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) ryatangaga impamyabumenyi ku nshuro ya 7, ku banyeshuri barangije mu mashami atandukanye yo muri koleji 8 zirigize.

Ku nshuro ya mbere kandi RP yahaye impamyabumenyi abanyeshuri barangije kwiga Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu myuga n’ubumenyingiro (BTech).

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yavuze ko uwarangije kwiga Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza (Dipoloma) ashobora gukomeza kwiga muri icyo cyiciro cya Kabiri muri Tekiniki (BTech).

Yavuze ko kandi Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko icyo cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (BiTech) mu mwaka utaha kizaba kiri mu mashuri yose yo mu Rwanda.

Dr Ngirente yahishuye ko mu Rwanda harimo gutegurwa gutangaza  Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s)  ku biga imyuga n’ubumenyingira (MTech).

Yagize ati: “Ndagira ngo mbabwire inkuru nziza ko Guverinoma y’u Rwanda irimo gutegura MTech (Masters of Technology) aho abazarangiza BTech bazashobora kwiga icyiciro cya 3 cya Kaminuza.”

Dr Ngirente yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abiga imyuga na tekiniki bajye babona aho kwimerereza umwuga ku buryo bazajya barangiza amasomo bayazi neza, bityo babashe gutanga umusaruro mu kazi no guhanga imirimo mishya.

Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyi (RP) ryahaye abanyeshuri 3,024 barangije mu mashami atandukanye barimo abarangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (BTech) 72.

Umuyobozi wungirije wa RP Dr Mucyo Sylivie, yagaragaje ko kuba abo banyeshuri barangije muri  BTech bwa mbere ari intambwe ikomeye  ku gihugu, kuko  ari bo ba mbere barangije mu bijyane n’imyuga n’ubumenyingiro bagahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza (Bachelor’s Degree).

Dr. Mucyo yashimangiye ko iyo mpamyabumenyi ari yo ibaha amahirwe yo kugera ku mpamyabumenyi ihanitse no kugera ku mahirwe ahabwa abize imyuga itandukanye.

Yasabye abasoje amasomo gukomeza guharanira kugira imyitwarire myiza no guharanira guhanga udushya.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA