Leta yarengeje ikigero cyo kuzamura ubukungu cya 6,2% muri 2023 

Leta yarengeje ikigero cyo kuzamura ubukungu cya 6,2% muri 2023 

ZIGAMA THEONESTE

February 13, 2024

Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente  yatangaje ko hakurikijwe ibipimo bishyirwaho n’Ikigega cy’Imari ku Isi (IMF), ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7% mu mibare y’umwaka wa 2023, ibigaragaza ko bizarenza intego u Rwanda rwari rwihaye yo kugera kuri 6,2 %.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yashimangiye  ko kuzamuka k’ubukungu byatewe n’uko urwego rwa serivisi mu mwaka ushize rwatanze umusaruro ushimishije.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ibyagezweho na Guverinoma y’u Rwanda  muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

Uyu Muyobozi yagaragaje ko ukuzamuka k’ubukungu  bw’u Rwanda byatewe n’uko hafashwe ingamba zikomeye zo kuzahura ubukungu mu gihe cya nyuma cy’icyorezo cya COVID 19 na nyuma yaho. 

Minisitiri w’Intebe yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu mwaka wa 2020, ubukungu bwagabanyutse ku kigero cya 3,4 % munsi ya zero, gusa ariko n’ubwo u Rwanda rwari ruvuye habi mu cyorezo cya COVID-19 mu 2021, ubukungu bwageze ku kigero cya 10,9%, muri  2022 buzamuka  kuri 8,2%.

Ku birebana n’ingamba zo guhangana n’ingaruka za COVID 19, Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko zatanze umusaruro ari na yo mpamvu hakurikijwe uko ibipimo by’ubukungu bihagaze buzarenza igipimo cyo kuzamura ubukungu u Rwanda rwari rwihaye.

Yagize ati: “Dushingiye ku mibare y’ibihembwe bitatu by’umwaka ushize cyane cyane ko imibare ya nyayo, igaragara  muri uku kwezi kwa Gashyantare, twagiye tugira izamuka ry’ubukungu tubona n’imibare y’igihembwe cya kane, tubona ko ubukungu kuzagera ku gipimo cya 7% mu mwaka ushize wa 2023 nyamara tuzaba tugiye hejuru y’ikigero cya 6,2% twari twihaye .” 

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse kubera ko urwego rwa serivisi rwakoze neza aho rwazamutse ruvuye ku kigero cya -6 %(munsi ya zeru) , mu gihe cya COVID-19 muri 2020, rugera kuri 12% mu mwaka wa 2021 ndetse n’umwaka wa 2022.

Imibare ya 2023 kandi igaragaza ko  urwego rwa serivisi rwazamutseho 10,9%.

Bimwe mu bikorwa byazamuye urwego rwa Servisi harimo urw’ikoranabuhanga mu itumanaho na rwo rwazamuye ubukungu bw’u Rwanda ku kigero cya 33,2%, Uburezi kuri 18,9%, ubwikorezi kuri 14,3%, mu gihe ibikorwa by’amahoteli na za resitora byazamutse ku kigero cya 18,3%.

Guverinoma yatangaje ko urwego rw’amahoteli na resitora rwazamutse kubera Inama  Mpuzamahanga, ibitaramo n’imikino ikomeye ku Isi igihugu cyakira buri mwaka.

Urwego rw’inganda rwari rwarasubiye inyuma mu gihe cya COVID-19 ku kigero cya -4,2% muri 2020, muri 2021 ruzamuka kuri 13,4% muri 2022 , mu gihe muri 2023  mu bihembwe bitatu bibanza by’umwaka rwazamutse ku 9,5%.

Ni urwego rwazamuwe n’ibikorwa by’ubwubatsi.

Muri urwo rwego umusaruro w’ibikoreshwa mu nganda byazamutseho 10,5% mu mwaka wa 2023.

Izamuka ryatewe n’umusaruro w’ikorwa ry’imyenda ndetse n’ibikoreshwa mu buhinzi.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwazamutse ku kigero cya 12,1% mu gihe cy’ibihembwe bitatu bibanza bya 2023.

Urwego rw’ubuhinzi muri 2021 rwazamutseho 6% mu gihe mu myaka ya 2022 umusaruro wagabanyutse ugera kuri 2% ,aho umusaruro w’ubuhinzi wo wageze kuri -1%.

Kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda yishimira ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 3% mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2023.

Abadepite n’Abasenateri  bashimye ko ubukungu burimo kwiyongera basaba ko hakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo bukomeze kuzamuka.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA