Urukiko rw’Ikirenga rwatanze umucyo ku bibazo bigaragazwa n’abagororwa, aho rugaragaza ko nubwo abagororwa batajyanwa gusomerwa ariko kopi z’imanza zabo zishyirwa mu ikoranabuhanga, rukanerekana ibisubizo bisubiza ibibazo abagororwa bibaza.
Umuyobozi uhagarariye abagororwa mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere, avuga ko abagororwa batwarwa kuburana ariko ntibajyanwe ku rukiko ku munsi w’isomwa ry’urubanza.
Ati: “Hari igihe mu rukiko umugororwa aba afite itariki yo gusomerwa, igahinduka, ikazongera igahinduka nka gatatu kugeza n’igihe atazigera amenya igihe yasomewe bikagira ingaruka zikomeye cyane mu bijyanye n’ubujurire.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, avuga ko icyifuzo cyo gusomerwa urubanza, Urukiko rw’Ikirenga ruzakorana n’inzego bireba kugira ngo abagororwa bajye bajyanwa gusomerwa.
Ku rundi ruhande akomeza agira ati: “Abantu benshi nta nubwo bakiza gusomerwa, urubanza turarusoma ariko tukarusoma ntawe uhari kubera ko igihugu cyacu kimwe nk’ibindi ku Isi, dukoresha ikoranabuhanga.
Ufite telefoni ajya muri sisiteme tuburanishirizamo, urubanza rwe akarubona akarusoma. Buriya umunsi tuba twavuze ngo urubanza rurasomwa, uwo munsi icyemezo cyasomwe kiba cyageze muri sisiteme.”
Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko ruzakorana n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) mu gihe urubanza rwasomwe, umugororwa akajya amenya icyemezo cyafashwe kuko kiba cyashyizwe muri sisiteme.
Ikibazo cy’abagororwa baburanishwa kopi z’imanza zabo zigatinda gushyirwa muri sisiteme, Urukiko rw’Ikirenga ruhamya ko icyo ari ikibazo.
Mukantaganzwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, agira ati: “Ni ikibazo gikomeye gituma batajurira ku gihe kandi ntibanabitumenyeshe ngo nibura byitabweho mu gihe cyo kujurira iyo minsi ibe yakongerwa.”
Icyakora iminsi 30 yo kujurira ngo ibarwa uhereye ku munsi kopi y’urubanza yashyiriwe muri sisiteme.
Ati: “Inshingano zacu nk’abayobora inkiko ni uko urubanza rusomwa nibura mu gihe kitarenze iminsi 5 rukaba rwashyizwe muri sisiteme.”
Abagororwa bavuga ko hari ibibazo birimo n’imyandikire bigaragara mu nyandiko zabo zijyanye n’imanza, basaba ko yajya akosorwa.
Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko amakosa ari mu rubanza gusaba ko akosorwa ari ibintu biba bikwiye kwihutirwa kandi ko nta gikomeye kirimo, cyane ko ari amabwiriza atangwa, rukavuga ko ruzabikurikirana bigakosorwa.




Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge