Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yikomye abakoresha amafaranga y’inoti mu buryo budakwiye ubwo ari bwo bwose, ibaburira ko gukoresha amafaranga mu mitako no kuyafunga mu ndabo nk’impano bihanwa n’amategeko.
Ni umuburo utanzwe mu gihe hagaragara abakoresha amafaranga mu mitako no kuyafunga mu ndabo zitangwa nk’impano bigatuma inoti zizingazingwa zigata umwimerere wazo.
Nk’urwego rufite mu nshingano gucunga ifaranga ry’u Rwanda, BNR yasabye abantu kwirinda gukoresha inoti y’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa bijyanye no gukora imitako, imirimbo ndetse no mu birori cyangwa mu mihango itandukanye.
BNR ivuga ko inoti n’ibiceri bikozwe mu bikoresho biramba bikagira n’umutekano bibiha umutekano kugira ngo amafaranga atiganwa hagamijwe kurinda igihe azamara akoreshwa, kuzamura icyizere abaturage bafitiye ifaranga ry’u Rwanda no gushyigikira ukutajegajega k’ubukungu bw’u Rwanda.
Gusa BNR ivuga ko ikomeje guterwa inkeke n’imikoreshereze idahwitse y’amafaranga y’u Rwanda aho inoti n’ibiceri bikoreshwa mu gufunga indabo zitangwa nk’impano n’ibindi bikorwa bijyanye no gutaka, gutegura cyangwa kurimbisha.
Ibyo ngo bikorwa n’abatunganya indabo, abacuruzi, abategura ibirori, abanyabugeni n’abandi bategura impano bikanashyigikirwa n’abakiliya babo.
Mu bikorwa nk’ibyo usanga inoti zihinahinwa zigapfundikanywa. zigaterwamo utwuma dufatanya impapuro, zigafatishwa ubujeni cyangwa ubundi bwoko bw’ibifatisho mu rwego rwo kugira ngo amafaranga atangwe nk’impano mu birori no mu mihango itandukanye.
lbikorwa nk’ibyo bihungabanya icyizere ifaranga ry’u Rwanda rifitiwe cyane cyane inoti birayangiza bikayatera ubusembwa bukabije bityo hakabaho ingorane mu bikorwa bijyanye n’imicungire n’imitunganyirize y’amafaranga harimo ibyuma by’ikoranabuhanga byifashishwa rnu kubara amafaranga ndetse n’imashini koranabuhanga zibika zikanabikuzwaho amafaranga zizwi nka ATMs kandi ari bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo gukwirakwiza amafaranga mu gihugu.
Uko kwangirika kw’inoti gutuma zikurwa ku isoko ndetse zigasimbuzwa imburagihe bityo bigatuma habaho ibihombo bitari ngombwa.
Banki Nkuru y’u Rwanda iributsa abantu bose muri rusange ko umuntu wese wangiza amafaranga aba akoze icyaha gihanwa hakurikijwe ltegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.