Leta y’u Rwanda yashimye uruhare abarimu bagira mu iterambere ry’Igihugu
Uburezi

Leta y’u Rwanda yashimye uruhare abarimu bagira mu iterambere ry’Igihugu

KAMALIZA AGNES

December 13, 2024

Ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu kuri uyu wa 13 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente yashimiye uruhare mwarimu agira mu iterambere ry’Igihugu kuko ari we wubaka umuntu akavamo ukomeye.

Dr Ngirente yagaragaje ko akazi mwarimu akora gahabwa agaciro kuko umusaruro uvamo ugaragarira mu iterambere ry’Igihugu.

Yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho byose ari uko abana barwo babanje guca imbere ya mwarimu, akabatyaza, na bo bakavoma ubumenyi ari nabwo bugira uruhare mu kubaka igihugu, kandi no kuba hari Abaminisitiri n’abandi bakomeye babikesha kuba baranyuze imbere ya mwarimu.

Minisitiri w’Intebe yagize ati: “ Twemera ko natwe ba Nyakubahwa ba Minisitiri utamuba utageze imbere ya mwarimu kandi mwarimu mwiza nka mwe dufite ubungubu. Akazi mukora turakubaha cyane ni akazi dukunda umusaruro uvamo.”

Yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yishimira umurava wabo kandi igikenewe ari ukubaka igihugu hashyirwamo imbaraga kugira ngo abana bahabwe uburere buboneye.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye abarimu gukomeza uwo muhate basanganywe cyane ko bagaragaje ko batagifite ibibazo bijyanye n’amikoro ahubwo bafite ibitekerezo bijyanye no guteza imbere no gushyigikira uburezi.

Abarimu bagaragaza ko bishimira ko mwarimu yahawe agaciro akazamurirwa umushahara akaba yaravuye ku izina yahimbwaga rya ‘Gakweto’, akaba asigaye agira ijambo mu bandi.

Bavuga ko uyu munsi usanze mwarimu yishimiye umwuga akora kandi akanezezwa no kugira uruhare mu burezi bwimakaza iterambere ry’ahazaza.

Kwizera Prudence, umwarimu mu Karere ka Gakenke, avuga ko bishimira akazi bakora ariko byabaye akarusho kuva batekerezwaho bakongererwa umushahara, ubu bumva bagomba gushishikarira gukora akazi umunsi ku wundi.

Yagize ati: “Icyo numva dukwiye gukora ni ukongera ubushake mu kazi dukora kuko n’ubundi twari dusanzwe tugakora tugakunda, ariko noneho kuba n’ubuzima bwacu bumeze neza natwe tuba tugomba kugira uruhare mu guha abana uburezi bufite ireme.”

Byukusenge Jeannine, umwarimu mu Karere ka Kayonza agaragaza ko ubu batanye no kubaho biganyira kuko na bo bakirigita ifaranga bikabafasha gukora batekanye.

Ati: “ Kuri ubu ntabwo bikiri igitangaza kuba mwarimu yagura moto cyangwa imodoka, mu gihe byari bimenyerewe ko agenda ku igare gusa! Ibi ni ibintu byumvikana kuko iyo ubuzima buhagaze neza n’akazi gakorwa nta nkomyi.”

Imyaka ibiri irashize Leta y’u Rwanda yongeje mwarimu umushahara , aho uwahemberwaga impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) yavuye ku 57 639 Frw hiyongereho 50.849 bingana na 88% bivuze ko ahembwa 108.488 Frw.

Uwahemberwaga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza A0 yavuye ku 176.189 Frw hiyongeraho 70.195, angana na 40% bisobanuye ko ahembwa 246.384 Frw.

Ku bijyane n’imishahara y’abayobozi b’amashuri, Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye, Ubumenyi rusange cyangwa irya TVET (imyuga n’ubumenyingiro), ahabwa 314.450 Frw bakaba barongereweho 58%.

Umuyobozi w’ishuri ribanza yavuye ku 101.681 Frw ahembwa 152.525 Frw angana na 50%.

Abayobozi bungirije barimo ushinzwe amasomo n’ushinzwe imyitwarire bavuye ku 176.189 Frw bajya ku 283.656 Frw, mu gihe umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu mashuri y’imyuga yavuye ku 136.895 Frw ajya ku 283.656 Frw.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA