Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Ukwakira, Minisiteri y’Ubuzima yo muri Liban yatangaje igitero Isiraheli yagabye mu majyepfo y’icyo gihugu cyahitanye abantu 2.
Muri icyo gice, ingabo za Isiraheli zihora zihagaba ibitero zivuga ko byibasiye Hezbollah ishyigikiye Irani nubwo hari hemeranyijwe ihagarikwa ry’imirwano.
Mbere ho umunsi umwe, Umuryango w’abibumbye (Loni) wemeje ko hapfuye abaturage b’abasivili 103 muri Libani kuva amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Hezbollah yatangira gukurikizwa mu Gushyingo 2024.
Loni yasabye ko imirwano yahita ihagarara nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa.
Minisitiri w’Ubuzima muri Liban yagize ati: “Umwanzi wa Isiraheli yibasiye imodoka ku muhanda wa Jarmak-Khardali, ahitana abantu babiri abandi barakomereka.” ?
Icyo gitero cyabereye nko ku bilometero 10 uvuye ku mupaka wa Isiraheli.