Uruvange ni ikinyobwa gikomeje kunyobwa n’abitabira imurikagurisha (Expo) ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera ku bufatanye n’Intara y’Iburasirazuba. Life Holistic Ltd ifite uruganda rukora Uruvange itangaza ko kwitabira Expo bigamije kwegereza abakiriya ikinyobwa cyarwo.
Ni umurikagurisha ryatangiye ku itariki 18 Kanama 2025, ririmo kubera ku kibuga cy’umupira cya Rwamagana inyuma y’icyicaro cya polisi y’Intara y’Iburasirazuba.
Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha, bambwiye Imvaho Nshya ko banyuzwe n’ikinyobwa cy’Uruvange.
Kamushana Frank waturutse mu Karere ka Kayonza avuga ko Uruvange atari aruzi ahubwo yarwumvaga gusa.
Yagize ati: “Uruvange narwumvaga gusa ariko numvise rumaze neza urarunywa ukamva rukugeze ku nyota. Narunyweyeho bwa mbere kandi ndumva rudasindisha ahubwo wagira ngo rwoza mu nda.”
Ibi abihuriraho na Abijuru Annonce aho avuga ko yaruranguye bityo ko agiye kurwongera mu byo asanzwe acuruza mu iduka rye mu Karere ka Ngoma.
Manasseh Uzabakiriho, Umunyamabanga Uhoraho muri Life Holistic Ltd, asobanura ko Uruvange rukorwa mu kimera cya tangawizi, igisura, rumari, icyayi n’isukari.
Avuga ko Uruvange rufite umumaro mwinshi ku buzima bw’abantu by’umwihariko rufasha mu igogora, kongera imbaraga, kuvura umunaniro ndetse ngo ni n’ikinyobwa kimara inyota.
Uruganda rukora Uruvange ruherereye mu Murenge wa Rugaragama mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Uzabakiriho yabwiye Imvaho Nshya ko uruganda rukora ‘Uruvange’ rwitabiriye imurikagurisha ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, rugamije kwegera abakiriya barwo.
Uzabakiriho avuga ko imurikagurisha baryungukiramo byinshi birimo no gutuma uruganda rukora Uruvange rurushaho kumenyekana.
Ati: “Expo tuyungukiramo byinshi kuko hageramo benshi, ituma tumenyekana.”
Avuga ko ababagana babasobanurira ibyo ikinyobwa gikozemo, nyuma bakagenda bagikunze.
Yagize ati: “Uretse ko tunacuruza, aba ari umwanya mwiza wo kugira ngo abakiriya babone serivisi zacu.”
Abantu batugana muri iri murikagurisha, baraza bakagura, bakanywa tukabona amafaranga, bitandukanye n’uko twakomeza kwicara i Gatsibo.”
Amateka y’Uruganda rukora Uruvange
Life Holistic Ltd ifite uruganda rukora Uruvange, ikorera mu Murenge wa Rugama mu Karere ka Gatsibo, ku muhanda uva Kayonza werekeza Nyagatare.
Uzabakiriho avuga ko uruganda rwatangiye mu 2018 mu buryo bugoranye nta bikoresho bigezweho rufite.
Uko imyaka yagiye igenda, uruganda rwaje gukoresha amakaneti atumizwa mu Bushinwa ndetse n’amacupa y’ibirahuri nk’uko bigenwa n’amabwiriza y’ubuziranenge.
Batumiza bwa mbere amakaneti, avuga ko byaragoranye ariko bakagobokwa na Leta.
Ati: “Leta yahise itworohereza inadusonera umusoro nyongeragaciro (TVA) n’ibindi kugira ngo mu by’ukuri nk’uko biri muri Politiki za Leta, ba rwiyemezamirimo boroherezwe.”
Avuga ko imbogamizi zigihari, ari uko amadolari agenda ahenda kandi ibyo batumiza hanze bigomba kwishyurwa mu madolari.
Uruganda rwariyubatse kuko rukoresha abakozi 33 barimo abagore 18 mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uburinganire.
Igihozo Carine, umukozi ushinzwe gucunga ububiko bw’ibikoresho bya kampani Life Holistic Ltd ikora ikinyobwa cy’Uruvange, avuga ko hari byinshi amaze kugeraho mu myaka 3 abifashijwemo n’umushahara avana muri Life Holistic Ltd.
Ati: “Nkurikije akazi nkora, nabashije kwibeshaho, niyishyurira n’amashuri icyiciro narinsigaje. Niyishyurira buri kimwe cyose ntarinze gusaba ababyeyi cyangwa undi wese.”
Mu buhamya bwe, avuga ko ubuzima bwe bufashwe neza nk’abandi bakozi bose bakorera mu ruganda rw’Uruvange, kuko bishyurirwa ubwishingizi n’ubwiteganyirize.
Yavuze ati: “Ku giti cyanjye nta kibazo na kimwe ngira kuko banyishyurira imisanzu yose n’ibiruhuko turabihabwa.”
Bitewe n’ibihe by’akazi kenshi, ubuyobozi bw’uruganda rukora Uruvange bwabwiye Imvaho Nshya ko bukoresha n’abakozi ba nyakabyizi.
Life Holistic Ltd ifite serivisi zitandukanye, aho mu kwezi kwa Mutarama 2025, yatangije ‘Uruvange One Stop Shop’.
Uzabakiriho akomeza avuga ati: “Twaraguye, aho twarebye tukavuga tuti reka turebe aho abantu bashobora no kuruhukira.
Dufite amacumbi agezweho, resitora, iguriro ry’icyayi cy’ikawa (Coffee Shop), iguriro ry’ibiribwa n’ibinyobwa (Alimentation), tente nini n’ubusitani bushobora kwakira abantu 600 hakiyongeraho serivisi za Sauna na Massage.”
Uruganda rw’Uruvange rwatanze akazi ku batuye mu Murenge wa Rugarama.
Ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko “Abaturage baturiye uruganda babona akazi kandi biranakomeje kuko uko iminsi ishira tubona bigenda byiyongera, tuzakomeza kugenda tubaha akazi.”
Life Holistic Ltd yitabira gahunda za Leta kuko ngo igira uruhare mu kwishyurira abaturage mituweli.
Buri mwaka Life Holistic Ltd irashimirwa
Umunyamabanga Uhoraho w’uruganda rw’Uruvange, Manasseh Uzabakiriho, yahamirije Imvaho Nshya buri mwaka bashimirwa kandi bagatwara n’ibihembo by’abasora beza bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Uruganda kandi runashimirwa n’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’igihugu, Intara ndetse no mu Karere ka Gatsibo biturutse ku kwitabira gahunda z’ibikorwa by’imurikagurisha no kumenyekanisha ibyo rukora.
Ikinyobwa cy’Uruvange cyageze mu Rwanda hose
Uzabakiriho ahamya ko ububiko bunini bw’ikinyobwa cy’Uruvange buri mu Mujyi wa Kigali akizera ko no mu Karere ka Rubavu, Rusizi n’ahandi Uruvange ruhari.
Ati: “Iyo tugiyeyo turabaza tukarubona ndetse tujya tunahamagarwa n’abakiriya barwo bo muri ibyo bice ariko barurangura i Kigali.
Dufite gahunda yo kwagura naho tukajya tugerayo tukorohereza abarangura banini baho kugira ngo Uruvange rugere ku bantu benshi.”
Ubuyobozi bwa Life Holistic Ltd bushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame uburyo yatumye igihugu gishobora korohereza abikorera.
Ibi ngo biri muri bimwe bikomeje kubasunikira kongera ingano y’ikinyobwa cy’Uruvange kugira ngo gishobore kugezwa ku isoko mpuzamahanga.
Ati: “Turigushyiraho ingamba zo kongera ibicuruzwa ku buryo nyuma yo guhaza u Rwanda, tuzambuka tukajya no mu bind ibihugu bidukikije kuko twabimenyeshejwe ko inzira zoroshye.”
Ikinyobwa cy’Uruvange kigizwe n’umusemburo wa 1.8% bivuze ko n’usanzwe atanywa inzoga na we yarunywa kuko ngo umusemburo urimo no mu bushera wawusangamo.
Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge