Umuraperi w’umunya-Amerika Lil Nas X, yafunzwe mu gihe yiteguraga gushyira hanze umuzingo we mu mpera z’uyu mwaka azize kwambara ubusa mu ruhame no kurwanya inzego z’umutekano.
Uyu musore usanzwe yitwa Montero Lamar Hill, ku mugoroba w’itariki 21 Kanama 2025, yagaragaye atembera mu muhanda yambaye umwenda w’imbere gusa (ikariso) avuga ko asa nk’uteguza igitaramo cye cyo kumurikiramo Album, atembera nk’uri mu myiyereko, abamubonaga batabaza Polisi.
Muri ayo mashusho yagiraga ati: “Muzaza mu gitaramo cyanjye se? Ngaho shyira telefoni yawe hasi.”
Nkuko ikinyamakuru TMZ kibitangaza cyagaragaje ko Polisi ikimara kumugeraho uyu musore yabanje kuyirwanya, icyakora birangira ajyanywe kwa muganga ngo barebe ko ataba yarenzwe n’ibiyobyabwenge icyakora ngo abaganga batangaje ko nta kibazo ubuzima bwe bwari bufite.
Polisi yo mu mujyi w’i Los Angeles yatangaje ko nyuma yo gusanga uyu musore ari mutaraga yahise ajyanwa gufungwa kubera ko yakubise ingumi ebyiri umupolisi warimo agerageza kumufata amukura ku muhanda.
Lil Nas X asanzwe yemera ku mugaragaro ko aryamana n’abo bahuje ibitsina, ibyo benshi bafata nk’aho nabyo byamutera kwitwara atyo nubwo hari ababifata nko kubangamira uburenganzira bw’abakoze ayo mahitamo.
Lil Nas X afunzwe mu gihe yiteguraga gushyira ahagaragara Album ye ya kabiri yise ‘DREAMBOY’ mu mpera za 2025.