Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence yatangaje ko ingano ya Lisansi na Mazutu bikoreshwa buri munsi mu Rwanda yiyongereye cyane, iva kuri litiro miliyoni 2 igera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 100. Yasobanuye ko iyo Lisansi na Mazutu zikoreshwa n’ibinyabiziga bitandukanye, imashini n’ibindi bikoresho, ariko ko iri zamuka ridasanzwe ryatewe ahanini n’abanyamahanga baza kuzigurira mu Rwanda.
Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyatangumbutse ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026, Minisitiri Sebahizi yavuze ko ubwo bwiyongere bwatangiye kugaragara nyuma y’ibibazo byatewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, ihuje Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ifatanyije na Isiraheli aho u Rwanda rwatumizaga ibikomoka kuri peterelori byinshi.
Ibyo byatumye abakenera Lisansi na Mazutu biyongera ndetse n’ibiciro byayo ku isoko mpuzamahanga birazamuka. Yagize ati: “Twari tugeze aho dukoresha litiro miliyoni 2 ku munsi za Lisansi na Mazutu, ndetse rimwe na rimwe bikagera kuri miliyoni 2 n’igice. Ariko mu mpera z’iki cyumweru, nko ku wa Gatanu, twakoresheje miliyoni 3 n’ibihumbi 100.”
Yakomeje avuga ko iri zamuka ridasanzwe ryatewe n’uko atari Abanyarwanda gusa bayiguraga, ahubwo hari n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye, harimo n’ibya kure nka Sudani, baza kuyigura mu Rwanda. Ati: “Twarakurikiranye dusanga atari Abanyarwanda bonyine bayigura, ahubwo n’abanyamahanga baza kuyigurira mu Rwanda, harimo n’abaturutse kure cyane.”
Yasobanuye ko abo banyamahanga batangiye kubona ingaruka z’intambara ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli mu bihugu byabo mbere y’u Rwanda, bityo babona ko mu Rwanda ihendutse. Ati: “Twe mu gihe tutari twabona izo ngaruka ku biciro bya peteroli, bo babonaga ko iwacu ihendutse, bagatangira kuza kuyigurira hano.”
MINICOM yatangaje ko yafashe ingamba zo guhindura uko Lisansi na Mazutu bigurishwa, isaba abacuruzi kutabiha abantu bayishyira mu majerikani, ahubwo igahabwa gusa abayishyira mu binyabiziga. Minisitiri Sebahizi ati: “Niba hari ufite ikamyo inywa litiro 300, yemerewe kuyigura ikagenda ikarenga umupaka.”
Ingaruka ku bucuruzi n’ibiciro
Minisitiri Sebahizi yavuze ko n’iyo hatabaho ikibazo cy’intambara, kwiyongera gukabije kw’ikoreshwa rya Lisansi na Mazutu bituma n’igiciro cyabyo kizamuka. Ati: “Iyo igikenerwa kirenze igitangwa, byanze bikunze igiciro kirazamuka.”
Yagaragaje ko u Rwanda rutumiza ibikomoka kuri peteroli mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, kandi kuyigeza mu gihugu bifata nibura amezi abiri. Uwo muyobozi avuga ko niba abanyamahanga bakomeje kuyigura ku bwinshi, bishobora gutuma n’ububiko bw’imbere mu gihugu bushira vuba.
Yashimangiye ko mu rwego rwo gukumira iki kibazo, Leta yafashe ingamba zirimo kuzamura ibiciro bya Lisansi na Mazutu kugira ngo bijyanishwe n’ibyo mu bihugu by’Akarere. Tariki ya 4 Mata 2026, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje izamuka ry’ibiciro bya lisansi byageze ku maafararanga y’u Rwanda 2.303 na Mazutu igera ku mafaranga 2.205 kuri Litiro, aho MINICOM ivuga ko byiyongereye ku gipimo kiri hagati ya 13% na 15%.
Sebahizi ati: “Iri zamuka ryatumye ibiciro byacu bijya ku rwego rumwe n’iby’ibindi bihugu duturanye, bityo bigabanya abaza kuyigura bafite intego yo kuyijyana ahandi.” Yongeyeho ko nyuma y’izo ngamba, umuntu uza kugura Lisansi na Mazutu mu Rwanda azaba afite impamvu ifatika, atari ugushaka kuyigurisha ahandi.