Lomami Marcel yagizwe umwe mu batoza bungirije ba Rayon Sports avuye muri Etincelles FC, asinya amasezerano y’amezi atandatu.
Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Uyu mutoza si mushya muri Rayon Sports kuko yayibanyemo n’ubundi ari umutoza wungirije Masudi Djuma aho bahesheje Rayon Sports Igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona.
Yanyuze mu yandi makipe arimo Kiyovu Sports, Gasogi United, Gorilla FC na Espoir FC.
Lomami Marcel asanze Haruna Ferouz wayisigaranye iyi kipe nyuma y’igenda rya Lotfi.
Biteganyijwe ko aba batoza bombi bazungiriza Umufaransa Bruno Ferry uheruka muri AS Vita Club, ko ari we uzaba umutoza mukuru ndetse ategerejwe i Kigali ku wa Gatatu.
Rayon Sports ntiyagize intangiriro nziza muri Shampiyona ya 2025/26 dore ko kugeza ku munsi wa 11 iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 17, aho mu mikino itanu iheruka mu gukina yatsinzwe itatu, itsinda umwe inganya undi.
