Mu nama ngarukamwaka ibera i London mu Bwongereza, ishishikariza abikorera gushora imari muri Afurika (AFSIC- Investing in Africa 2025), u Rwanda rwagaragaje uburyo isoko ry’imari n’imigabane rikomeje kwiyubaka runagaragaza ko ari urwego rwunguka rwo gushoramo imari.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) Thapelo Tsheole, yavuze ko isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda rikomeje kwiyubaka kandi riri gutanga umusaruro mu rwego rw’abikorera babona imari yo kwagura ibikorwa bakora.
Mu nama yihariye ku Rwanda (Rwanda Country Summit), yateguwe ku bufatanye n’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) n’Ikigo cy’Imari Mpuzamahanga cya Kigali (KIFC), Tsheole yerekanye amahirwe atangwa n’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda mu guha uburyo bw’ishoramari ku ngeri zitandukanye.
Yerekanye uko u Rwanda ari igicumbi mpuzamahanga cy’ishoramari bitewe n’imiyoborere myiza, ndetse n’amategeko ahamye arengera abashoramari mu ngeri zitandukanye.
Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda mu mwaka wa 2025 ryakomeje kwaguka no gukura, aho ho impapuro mpeshwamwenda z’ibigo by’abikorera (corporate bonds) zakusanyije miliyari 46 z’amafaranga y’u Rwanda, zirimo n’amafaranga yakusanyijwe kuri iri soko arengera ibidukikije.
Ku rundi ruhande, impapuro mpeshwamwenda muri rusange zakusanyije miliyari 246 z’amafaranga y’u Rwanda, aho igipimo cy’ubusabe cyageze kuri 293% byerekana uko hari inyota yo gukomeza gushora kuri iri soko bivuye ku bashoramari batandukanye.
Tsheole yongeyeho ko isoko ry’imigabane ya sosiyete zigenga na ryo ryazamutse cyane.
Ubusabane ku migabane (equity turnover) bwageze kuri miliyari 63.5 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2025, buvuye kuri miliyari 4.7 mu 2024.
Umubare w’imigabane yacurujwe wiyongereye ugera kuri miliyoni 425.2 uvuye kuri miliyoni 22.4 mu mwaka wabanje.
Ubusabane ku mpapuro mpeshwamwenda z’ibigo byigenga ndetse n’iza Leta (bond turnover) bwazamutse bugera kuri miliyari 148.5, izamuka rya 167% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ibigega by’abishyize hamwe (collective investment schemes) na byo byageze kuri miliyari 71.4 Frw, izamuka rya 12 ku ijana ugereranyije n’umwaka wa 2024.
Tsheole yashimye imbaraga zashyizwe mu kunoza amategeko agenga isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, ndetse no kurushaho gutanga ubumenyi n’amakuru ku bashoramari batandukanye ku mahirwe atangwa n’iri soko.
Inama ya AFSIC – Investing in Africa ni imwe mu mahuriro akomeye yiga ku ishoramari muri Afurika, ihuriza hamwe abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari n’inzobere mu by’imari i London mu Bwongereza, baganira ku mahirwe y’ishoramari ari kuri uyu mugabane.