Loni ivuga ko amafaranga yo kubaka akarere ka Gaza kibasiwe n’intambara hagati ya Isiraheli n’umutwe w’abayisilamu bo muri Palesitine Hamas, ari hagati ya miliyari 30 na 40 z’amadolari y’Amerika.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’ibihugu by’Abarabu, Abdallah al-Dardari muri UNDP ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru i Amman kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024yagize ati: “Kugira ngo akarere ka Gaza kabe kashobora gusanwa bishobora kurenga miliyoni y’amadolari y’Amerika 30 bikaba byagera kuri miliyoni 40.”
Yongeyeho ati: “Igipimo cy’ubukana bw’ibyangiritse ni kinini kandi ntikigeze kibaho (…) ni ibintu Umuryango Mpuzamahanga utigeze uhura nabyoo kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yaba.”