Lucas Chevalier ukinira PSG yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Amakuru

Lucas Chevalier ukinira PSG yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

SHEMA IVAN

November 8, 2026

Umunyezamu w’Ikipe ya Paris Saint-Germain, Lucas Chevalier uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abarenga ibihumbi 250 bashyinguye muri uru rwibutso bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ni bwo Lucas Chevalier yageze i Kigali binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’iyi kipe yo muri Shampiyona y’u Bufaransa.

Nyuma yo kugera i Kigali yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse ashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo guha agaciro n‘icyubahiro abasaga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa no kwifatanya n’Abanyarwanda mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  

Chevalier yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ingaruka yasize ku Rwanda ndetse n’uburyo igihugu cyongeye kwiyubaka nyuma y’imyaka 32 ishize izari Ingabo za RPA Inkotanyi zibohoye u Rwanda.

Yasuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, birimo ibyerekana amateka y’urwango n’ivangura byagejeje kuri Jenoside, ubuhamya bw’abayirokotse, igice cyahariwe abana bishwe muri Jenoside, amateka y’izindi Jenoside zabaye ku Isi n’ibindi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 biteganyijwe ko ahura n’abana bakina umupira w’amaguru bo mu ishuri rya PSG, nyuma azerekeze muri Pariki y‘Igihugu y’Ibirunga gusura ingagi.

Paris Saint Germain nI Imwe mu makipe afitanye amasezerano n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yo kwamamaza u Rwanda mu buryo butandukanye. 

Mu 2025, impande zombi ziyemeje kongera amasezerano y’ubufatanye kugeza mu 2028, nyuma yo kwishimira umusaruro wayo kuva yatangira mu 2019.

Lucas Chevalier,yasuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA